Hangijwe urumogi rungana kilogarama 922

Mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyabaye  kuri uyu wa 29 Kanama 2018 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi hangijwe ibiyobyabwenge by'urumogi rwafashwe mu bihe bitndukanye rungana na kilogarama 922.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace,Umuyobozi wungirije ushinzwe ibigo ngororamucyo Acp G.Gumira, Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu SP E.Kabera,Umuyobozi w'inkeragutabara mu karere ka Rubavu Lt Col Kayumba ndetse n'abandi bayobozi batandukanye.

 

Ubutumwa bwagejejwe ku rubyiruko rwiganjemo abanyeshuri baturuka mu bigo 19 byo mu murenge wa Gisenyi n'abarezi babo bitabiriye iki gikorwa bwagarutse ku gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge rusobanurirwa ingaruka mbi zabyo kuri rwo,umuryango no ku gihugu muri rusange.

 

Ashingiye kandi ku ngaruka mbi z'ibiyobyabwenge, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we harwanywa ibiyobyabwenge by'umwihariko hatangwa amakuru kuri buri hose baketse ko byaba bihacururizwa ndetse n'ababinywa.

 

Share Button