Inama mpuzabikorwa yishimiye uko Imihigo 2017-2018 yeshejwe

 

Inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa  23 Kanama 2018 yishimiye uko imihigo y'umwaka wa 2017-2018 yeshyejwe aho Akarere kavuye ku mwanya wa 30 kakaza ku wa 09 iniyemeza gukomeza gushyiramo imbaraga hirindwa kuzasubira inyuma.

 

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu ntara CP Rutikanga Rogers ndetse n'Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu ndetse n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano batandukanye. Atanga ikaze ku bitabiriye iyi nama yari itumiwemo abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku Karere.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimiye uruhare rwa buri wese mu kwesa imihigo y'umwaka ushize rwatumye Akarere kava ku mwanya wa 30 kakaba aka 9 barimo by'umwihariko Minisiteri y'Ingabo aho yagize uruhare mu kwihutisha ibikorwa bitandukanye byakozwe n'Inkeragutaba, Health Builders nk'umuterankunga w'Ikigo Nderabuzima cya Rugerero ndetse n'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere mu Iterambere bibumbiye mu ihuriro JADF Icyerekezo muri rusange.

 

Muri iyi nama kandi hashimiwe imirenge yahize iyindi mu kwesa imihigo aho ku isonga haje Umurenge wa Rugerero n'amanota 79,8 hakurikiyeho Gisenyi 78,8 Kanzenze 77,3 hanyuma iyaje inyuma irimo Nyamyumba, Bugeshi na Busasamana isabwa kongeramo imbaraga.

 

Hasinywe nanone imihigo y'uyu mwaka hagati y' Umuyobozi w'Akarere n'abafatanyabikorwa ndetse n'imirenge. Mu biganiro byatanzwe Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu yibukije ko mu gihe hategurwa Igihembwe cy'ihinga 2019A abahinzi bakomeza gushishikarizwa gukoresha inyongeramusaruro. Mu kiganiro ku bwisungane mu kwivuza n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo ubwitabire bukomeze kwiyongera.

 

Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu Col Muhizi Pascal yagaragaje ko umutekano umeze neza asaba uruhare rwa buri wese mu gukomeza kuwubumbatira. Umuyobozi wa Police mu ntara y'Iburengerazuba yasabye gukomeza kwitabira amarondo no kurwanya ibiyobyabwenge hakumirwa ibyaha bibishamikiraho birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu n'ibindi.

 

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yashimye ibyagezweho mu kwesa imihigo y'umwaka ushize agaragaza ko n'ibirenze ibi bikwiye kuba bigerwaho cyane ko ibisabwa byose Akarere ka Rubavu kabyujuje asaba gukomeza umurava n'ubufatanye kugira ngo Akarere gakomeza kujya imbere.

Share Button