Bank y'Isi yanyuzwe n'uburyo ibikorwa yateye inkunga muri Phase ya 1 byakozwe

Bank y'Isi yanyuzwe n'uburyo ibikorwa yateye inkunga muri Phase ya 1 byakozwe

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier(i buryo) yasobanuye uko ibikorwa byakozwe n'impinduka byagejeje ku baturage

Intumwa za Banki y'Isi ziherekejwe n'abakozi bo muri Minisiteri y'ibikorwa remezo(MININFRA) ndetse n'abo mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) banyuzwe n'uburyo ibikorwa by'imihanda ya Kaburimbo ndetse n'umuyoboro w'amazi byatewe inkunga muri phase ya mbere byakozwe.

 

Uru ruzinduko rwo kuri uyu wa 20 Nzeri 2018 rwari mu rwego rwo gusuzuma uko ibikorwa byo mu gice cya mbere(phase 1) iyi banki yateye inkunga byagenze no kuganira ku biteganijwe mu gice cya kabiri (phase 2).

 

Iri tsinda ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier ari kumwe na bamwe mu bakozi b'Akarere bakiriye ryanasuye ahateganijwe gukorerwa ibikorwa byo muri phase ya 2 nabyo bizaterwa inkunga na Banki y'Isi.

 

Iri tsinda ryasabye ko ibikorwa byo kurangiza umuyoboro w'amazi byihutishwa

N'ubwo iri tsinda ryasanze imihanda ya kaburimbo isatira umusozo yasabye ko ibikorwa byo kurangiza umuyoboro ukura amazi mu mujyi wa Gisenyi byihutishwa n'ubwo byagaragajwe ko ubukererwe bwatewe no kwimurwa imigozi y'itumanaho(fibre optique) kuru bisa n'ibyamaze kurangira.

 

Iri tsinda kandi ryasuye imwe mu mihanda iteganijwe gukorwa mu gice cya kabiri irimo Petite Barriere-Ubumwe CC-Karundo-Buhuru- Stade Umuganda ndetse na bimwe mu bice by'umujyi birimo imiturire y'akajagari(Mu Byahi na Majengu) bashima uburyo hatoranijwe.