Hari ibyo Minisiteri y'Uburezi yasanze amashuri yakwigira kuyo mu karere ka Rubavu

Hari ibyo amashuri y'ahandi yakwigira kuyo mu karere ka Rubavu

 Nyuma y'ubukangurambaga bwo guteza imbere ireme ry'uburezi bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y'Uburezi hari bimwe byagaragaye mu mashuri yo mu karere ka Rubavu yasuwe andi mashuri yakwigiraho.

 Nk'uko byagarutsweho ubwo hamurikwaga ibyagaragaye mu mashuri 32 yakorewemo ubu bukangurambaga kuri uyu wa 21 Nzeri 2018 hari amashuri yagaragayemo udusha mu mikorere, imicungire ndetse n'imiyoborere andi mashuri akwiye kwigiraho.

 Bimwe mu byakwigirwaho harimo nk'aho byagaragaye ku bufatanye bw'ishuri n'ababyeyi harimo kubakwa inzu abana bazajya bariramo kimwe n'aho abanyeshuri bubatse uburyo bwo gukurikirana bagenzi babo bumeze nk'imidugudu bituma hakumirwa gusiba no guta ishuri.

 Hari kandi ibigo bifite ibikoresho bihagije kandi bikoreshwa neza aho usanga abanyeshuri bashyira mu ngiro ibyo biga bituma barushaho kwaguka mu bumenyi ndetse n'aho bakoresha ikoranabuhanga no mu myigishirize y'andi masomo atari ikoranabuhanga gusa.

 

Abitabiriye inama bagaragarijwe n'ibikwiye kongerwamo imbaraga

N'ubwo ariko hari ibyagaragaye ko abandi babyigiraho hari n'ibikwiye kwitabwaho birimo nk'inyubako n'ubwiherero bishaje,guta ishuri, gusiba ndetse no gusibiza cyane, ibyumba by'umukobwa bitujuje ibisabwa, amashuri adafite ibikoresho bihagije n'ibindi.


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungiije Ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yagaragaje ko mu byagaragaye bitagenda neza hari byinshi byakemurirwa mu nzego zitandukanye uhereye ku karere usubira hasi yizeza uruhare rw'ubuyobozi mu kubikemura ndetse no mu kubaza impamvu hari ibitaragiye bikorwa kandi ubushobozi buhari.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'ubumenyi ngiro Olivier Rwamukwaya yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gufasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga (pratique) yibutsa gukomeza kwita ku myitwarire y'abanyeshuri bahabwa ibihano biba biteganijwe n'amategeko ngengamyitwarire mu gihe bakoze amakosa.

 

Yagarutse ku bibazo by'ihohoterwa n'ibiyobyabwenge asaba inzego zitandukanye kongera imbaraga mu gukangurira abana kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no mu kubarinda ihohoterwa kuko ariryo riganisha ku nda ziterwa abangavu.