Perezida wa Sena yifatanije n'abaturage ba Bugeshi mu muganda no gutangiza ukwezi k'Ubumwe n'Ubwiyunge

Perezida wa Sena Hn Makuza Bernard yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri by'Urwunge rw'Amashuri rwa Buringo

Perezida wa Sena Hn Makuza Bernard yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Bugeshi mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2018 ndetse no mu gutangiza ubwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge byabaye kuri uyu wa 28 Nzeri 2018 mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Buringo.

Uyu muganda wakozwe hubakwa ibyumba by'amashuri by'Urwunge rw'amashuri rwa Buringo mu kagari ka Buringo mu murenge wa Bugeshi wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge Ndayisaba Fidele, Umuyobozi wa Police mu ntara y'Iburengerazuba, Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Umuyobozi w'Inkeragutabara n'uwa Police mu karere, Abasenyeri mu idini rya Angilikani mu Rwanda,Ubuyobozi bwa MTN ndetse n'abandi bayobozi bari kumwe n'Umuyobozi w'ishami ry'Ubutegetsi n'Imicungire y'abakozi mu karere Dukundimana Esperance wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abakozi b'Akarere.

 

Atanga ikaze mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere Umuyobozi w'ishami ry'ubutegetsi yashimiye abashyitsi baje kwifatanya n'abaturage mu muganda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yagaragaje ko muri uku kwezi azaba ari umwanya wo kuganira kuri Ndi Umunyarwanda ndetse no ku murinzi w'igihango ku buryo bwimbitse.

 

Yasabye ko uku kwezi kwaba umwanya wo kuganira mu ngo ku bumwe n'ubwiyunge hazirikanwa kuzaraga abana u Rwanda ruzira umwijima(amacakubiri). Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi yatanze ikiganiro ko ijwi ry'umurwayi agaruka kuri gahunda zitandukanye zigamije kurushaho gukomeza kubitaho. Perezida wa Sena yagarutse kuri byinshi bikwiye kwishimirwa birimo nko kuba abanyarwanda bafite uburenganzira bungana ndetse hakaba hari na gahunda nziza zitandukanye z'Igihugu zigamije guteza imbere abanyarwanda.

 

Yibukije abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano ndetse no gukomeza guca ku mipaka izwi abashimira umurava ukomeje ku baranga mu bikorwa byabo bya buri munsi. Muri iki gikorwa kandi MTN yashyikirije Akarere sheke yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500 batishoboye ingana na 1500 000 by'amafaranga y'u Rwanda.