Akarere kagiye kujya gasuzuma iyeswa ry'imihigo mu nzego zose kugera no mu ngo

 

Ubuyobozi bw'Akarere bwafashe icyemezo cyo kujya gasuzuma imihigo mu nzego zose kugera no ku rugo kugira ngo hajye hagaragara abagenda basubiza inyuma ababa bakoze neza ibyo bagomba ndetse banabigayirwe.

 

Ibi Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace yabigarutseho kri uyu wa 25 Nzeri 2018 mu nama y'urubyiruko igamije gusinyana imihigo y'urubyiruko n'abahuzabikorwa b'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu mirenge.

 

Atangiza ayi nama yagize ati: '' Icyo twese twemeranya ni uko tugereranije n'umwaka wari wabanje, umwaka ushize habaye gusubira inyuma mu kwesa imihigo y'urunyiruko aho Akarere kavuye ku mwanya wa 13 kakagera ku wa 18. Icyamaze kugaragara ni uko hari abadakora bityo bikagira ingaruka kubaba bakoze uko bashoboye kose ngo bese imihigo yabo ku kigero kiri hejuru.''

Yongeyeho ko igihe kigeze kugira ngo abantu batandukane no kujya bavuga ngo twabaye abanyuama gusa ahubwo hakajya hagaragazwa ababiteye ndetse bakanabigayirwa kugira ngo mu bihe bikurikira bazarusheho kurwana ishyaka.

 

Mu mpanuro zikomeye yagejeje kuri uru rubyiruko yarusabye kurushaho kunoza imikorere no gushyira imbere ubufatanye anabibutsa kurebera hamwe ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize kugira ngo bifatirwe ingamba zinoze muri uyu mwaka bityo imihigo izarusheho kweswa binyuze mu mikorere n'imikoranire y'inzego zose kuva ku karere kugera ku mudugudu.

Yibibukije ko bafite amahirwe yo kuba Igihugu gishyize imbere urubyiruko aho hazirikanwa ko ari rwo rufite mu maboko u Rwanda rw'ejo rwifuzwa abasaba kwitoza kuzatanga umusaruro bitezweho.