Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe yatashye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Bahimba

Minisitiri w'ingabo Gen Kabarebe James ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'abaturage b'umurenge wa Nyundo yatashye ku mugararagaro umudugudu w'Ikitegererezo wa Bahimba.

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe yasabye abatujwe mu mudugudu w'Ikitegererezo kuwufata neza

Ubutumwa bwatanzwe n'Umushyitsi mukuru Minisitiri w'Ingabo yagarutse ku gushimira gahunda nziza z'Igihugu zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame zigamije guteza imbere abanyarwanda asaba baturage gukomeza gusigasira ibyagezweho.

 Yagize ati: :“ Murabibona ko leta iba yakoze byinshi ikubaka ibikorwa byiza, ntabwo ari leta izaza kubifata neza.Hari aho twumva hubatswe nkibi mu gihe gito ukumva ama plafo bayakuyemo bajya kuyacanisha ugasanga nyuma y'umwaka umwe gusa byatangiye gusenyuka, ntabwo aribyo.''

Nyuma yo gutaha uyu mudugudu hasuwe ibice bitandukanye biwugize aha ni ishuri

 yabibukije byinshi bikubiye muri uyu mudugudu w'iterambere rikomatanyije bubakiwe abasaba kubishingiraho biteza imbere kugira ngo bazigeze kuri byinshi byiza binarenzeho.

 Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, HABYARIMANA Gilbert yashimiye buri wese wagize uruhare mu iyubakwa ry'uyu mudugudu bigaragara ko wahinduye byimbitse ubuzima bw'abawutujwemo ndetse n'abawuturiye.

Yagize ati “ Mu izina ry'abatuye Akarere ka Rubavu muri rusange reka dufate uyu mwanya dushimire buri wese wagize uruhare mu kubaka uyu mudugudu twese dukwiye guomeza kwishimira uburyo wahinduye ubuzima bw'abawutujwemo ndetse n'abawuturiye aho nabo bamaze gutangira kubaka amazu yo ajyanye n'ikerekezo bawigiyeho.''

Nyuma yo gutaha uyu mudugudu hasuwe ibice bitandukanye biwugize aha ni ivuriro

Uyu mudugudu wuzuye utwaye amafaranga y'u Rwanda angana na 1, 2 60,03 9,115 ugizwe n'amazu yatujwemo imiryango 48, igikumba cy'amatungo, ivuriro ndetse n'ishuri aho biteganijwe ko hazongerwamo isoko, ikibuka cy'imikino ndetse n'icyumba mberabyombi.