Abagore bo mu cyaro bashimiye ijambo bahawe mu kwiyubakira Igihugu

Nyuma yo guhiga imigigo ya ba mutima w'urugo hasomwe ku ntango

 

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu Cyaro byajihijwe mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018 abagore bongeye gushimira imiyoborere myiza bakesha ijambo bahawe bityo nabo bakaba bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.

 

Nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace ngo kuri ubu hari  byinshi abagore bakesha imiyoborere myiza abababanjirije batigeze babona bakwiye gukomeza kwishimira ariko banabyaza aya mahirwe umusaruro biteza imbere ndetse banateza imbere Igihugu.

 

Yagize ati:'' Kugeza ubu ntacyo umugore yashinza ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu kuko yahawe ijambo ndetse n'uburenganzira bwo gukora akazi ako ariko kose yiteza imbere. Aya mahirwe twahawe rero ntabwo dukwiye kuyapfusha ubusa ahubwo natubere inzira yo kugaragaza byinshi dushoboye bifitiye akamaro iki gihugu.''

 

Yaboneyeho kwibutsa abagore by'umwihariko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kudahugira mu gushakisha imibereho ngo batezuke ku nshingano yo kwita cyane ku burere n'uburezi bw'abana anabasaba gukomeza kwitabira muri rusange gahunda za Leta zigamije iterambere n'imibereho myiza.

 

Muri ibi birori abagore bagaragaje aho bageze biteza imbere bagaragaza ibyo bakorera mu nganda ziciriritse bagiye bashinga ndetse mu rwego rwo gukomeza kuzamurana baremera imashiji idoda Umukobwa watewe inda wize imyuga.

Muri ibi birori kandi hanahizwe imihigo y'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere n'Umurenge irimo by'umwihariko