Akarere ka Rubavu kashimiye UTB uruhare rwayo mu Iterambere

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert n'Umuyobozi wungirije wa UTB basinya amasezerano y'ubufatanye

 

Nyuma y'umuhango wo gusinyana na UTB amasezerano y'ubufatanye, gufatanya mu muganda wo gutera ibiti 5000 ku musozi wa Rubavu ndetse no kwishyurira ubwisungane mu keivuza imiryango 300 igizwe n'abasaga 500 U, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yashimiye iyi kaminuza ubufatanye n'Akarere mu iterambere.

 Aya masezerano y'ubufatanye na Ubuyobozi bwa UTB aho iyi Kaminuza izubaka inyubako y'ishuri aho igiye kwimukira mu murenge wa Rubavu ndetse ikanayishiramo ibikoresho byose bifite agaciro k'asaga Miliyari 3 naho Akarere kakahageza ibirwa remezo by'ibanze birimo amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yagaragaje ko uretse gutanga umusanzu mu kujijura abatuye Akarere ka Rubavu ndetse n'abanyarwanda muri rusange iyi kaminuza ikwiye no gushimirwa ibikorwa bitandukanye igenda ifatanya n'Akarere bigamije iterambere n'imibereho myiza asaba ko byomeza.

Yagize ati:“Amasezerano niyi kaminuza ari muri gahunda y’iterambere ry’Akarere ka Rubavu, yo kuzamura ubufatanye na za kaminuza zifite ibyo abazigana bakeneye kandi zinagira uruhare mu iterambere ku baturage baho zikorera”.

 Amasezerano y'ubufatanye hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere n'iyi Kaminuza ateganya ko izubaka inyubako y'ishuri aho igiye kwimukira mu murenge wa Rubavu ndetse ikanayishiramo ibikoresho byose bifite agaciro k'asaga Miliyari 3 naho Akarere kakahageza ibirwa remezo by'ibanze birimo amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda.