Abatuye Akarere ka Rubavu bishimiye uburyo bushya bwo kwizigamira ''EJO HEZA"

Bamwe mu batuye Akarere ka Rubavu bishimiye uburyo bushya bwo kwizigamira bw'igihe kirekire ''Ejo Heza" bashingiye ku kuba ari uburyo buhuriweho n'ibyiciro byose by'abaturege ndetse ntibunasubize inyuma n'abanyamahanga.

 

Hashingiwe ku bishobanuro byatanzwe mu mahugurwa kuri ubu buryo bushya yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018 mu karere ka Rubavu abayitabiriye bagaragaje ko ubu buryo bushya butagoye kandi budahenze ku buryo byoroheye buri wese kubwibonamo.

 

Nk'uko byasobanuwe byimbitse n'itsinda ry'intumwa za Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ngo ubu buryo buryo bushya buje kugabanya ibibazo by'abagera mu zabukuru batarigeze biteganyiriza ugasanga bagasigara ari umutwaro ku gihugu n'imiryango.

 

Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert yashimiye iyi gahunda ishingiye ku cyerekezo cy'Igihugu cyo kurangwa n'umuco wo kwizigamira biganisha ku kwigira asaba abahuguwe kwitabira iyi gahunda ndetse no kuyishishikariza n'abandi.

 

Biteganijwe ko iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku wa 31 Ukwakira 2018 ku rwego rw'Igihugu nyuma yo guhugura ibyiciro bitandukanye bizafasha mu bukangurambaga kuriyo kugira ngo izagere ku ntego.