Ubukene bukabije bugiye kurandurwa hashingiwe ku mwihariko wa buri muryango

Mu nama yateguwe kubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'uturere LODA, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 mu karere ka Rubavu habaye inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye igamije kuganira ku ngamba zikomatanyije zagiye zishyirwaho n'Igihugu mu kurandura ubukene bukabije hemezwa gushingira ku mwihariko wa buri muryango.

 

Nk'uko byashimangiwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ngo igihe kirageze ngo buri muryango uri mu bukene wegerwe kugira ngo hamenyekane icyo ukwiye gukorerwa ku giti cyawo cyawufasha kuva mu bukene byihuse.

 

Yagize ati:''Igihe kirageze ngo ibibazo by'ubukene bukabije birangizwe burundu, birasaba ko duhindura uburyo ntidukomeze kurebera mu ndorerwamo imwe imiryango yose iri mu bukene bukabije ahubwo hakagenda harebwa umwihariko wa buri muryango.''

 

Yongeyeho kandi ko kugira ngo kurandurana imizi ubu bukene bisaba ko bihuzwa n'ikemurwa ry'ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage kugira ngo imbaraga zihurizwe hamwe ndetse n'umusaruro urusheho kwigaragaza.

 

Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi mu nzego zitandukanye bibukijwe ko ibikorwa byose bigomba guhurira ku iterambere ry'umuturage by'ibanze hakemurwa iki kibazo basabwa ko uruhare rw'abafatanyabikorwa rwarushaho kwigaragaza.