Imihanda mu Karere ka Rubavu

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane ndetse no gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo Akarere ka Rubavu kashyize imbaraga mu ikorwa rw'imihanda irimo iya kaburimbo kugeza ubu ifite ibirometero 58 naho imihanda y'igitaka ifasha by'umwihariko abahinzi ndetse n'aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko hamaze gukorwa ifite ibirometero 87 ndetse kandi mu rwego rwo kubyaza umusaruro amabuye y'amakoro abaneka cyane mu karere hubatswe n'imihanda y'amabuye aconze ifite uburebure bw'ibirometero 4,45.

Mu rwego kandi rwo gufasha abikorera kongera amasaha y'akazi mu cyerekezo cyo gukora amasaha 24/24 mu karere ka Rubavu hashyizwe amatara ku mihanda itandukanye aho kugeza ubu hamaze gucanirwa ibirometero 32 ndetse iki gikorwa cyo gucanira imihanda kirakomeje.

 

Amashanyarazi mu karere Rubavu

 

Muri gahunda yo gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage kugeza ubu abatuye Akarere ka Rubavu bamaze kuyagezwaho ku kigero cya  54%  ni ukuvuga ingo zisaga  41 026 mu ngo zisaga ibihumbi 88864 zituye Akarere ka Rubavu aha harimo 8% bakoresha amashanyarazi  akomoka ku mirasire(off grid)  ndetse na  46% bakoresha amashanyarazi akomoka ku murongo mugari(on grid).

 

Kugeza ubu hiyemejwe ko bitarenze umwaka wa 2024 abaturage bose mu karere ka Rubavu bazaba bafite amashanyarazi yaba akomoka ku murongo mugari cyangwa ku mirasire aho binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Bank y'Isi harimo kubakwa imiyoboro y'amashanyarazi mu mirenge ya Nyakiliba,Nyamyumba,Nyundo,Kanama n'igice cya Rugerero aho ingo zirenga 7000 zizahabwa amashanyarazi muri 2018-2019 ziyongera ku zari zisanzwe.

 

Mu rwego kandi rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije mu karere ka Rubavu hiyemejwe kugabanya ibicanwa aho abaturage bakomeje gushishikarizwa gukoresha Biogas,Rondereza ,Gaz ndetse n'izindi gufu zidakomoka ku mashyamba.

 

 

Amazi mu karere ka Rubavu

Hashingiwe ku ibarura ryakozwe abatuye Akarere ka Rubavu bafite amazi meza ku kigero cya 85,9%  aho mu bice by'icyaro bayakura ku burebure bwa metero 500 naho mu bice by'Umujyi bakayakura ku burebure bwa metero 200.

 

Imirenge kugeza ubu ifite ibibazo by'amazi meza higanjemo iri mu gace kegereye ibirunga irimo Bugeshi,Mudende,Kanzenze,ndetse n'ibice by'imirenge ya Kanama na Nyundo.

 

Akarere kiyemeje ko Abaturage bose bazaba baragejejweho amazi meza bitarenze umwaka wa 2024.

Ibi bikazagerwaho binyuze mu mishinga irimo uwo kwagura no gusana uruganda rwa Gihira rukava ku mazi angana na 8000m3  rukora ku munsi rukagera kuri 23000m3 ndetse no kuvugurura imiyoboro y'amazi mu mujyi wa Rubavu ku biromero bigera ku 100.

 

Ibi bikorwa kazatwara amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari 15 zizaboneka ku nguzanyo ya  Bank Nyfurika Itsura amajyambere.

Ku bufatanye na D2B kandi hari gukorwa inyigo yo gukwirakwiza amazi meza 100% mu turere 5 tw'ibirunga harimo n'Akarere ka Rubavu aho nyuma yo kuyirangiza izifashishwa hashakwa ubushobozi  bwo gukwirakwiza amazi meza mu bice by'icyaro.

 

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gafite abafatanyabikorwa 2 mu gukwirakwiza amazi barimo WASAC  ndetse na Aqua Virunga.