Amakoperative mu Karere ka Rubavu

Abatuye Akarere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa n'Akamaro ko gukorera hamwe aho kugeza uyu munsi Akarere gafite amakoperative asaga 400 afite ubuzima gatozi ndetse na 22 ari mu nzira zo kubuhabwa.

Uretse gukangurira abantu kwishyira hamwe Akarere kandi gafatanije n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative RCA gakurikiranira hafi imicungire y'amakoperetive mu rwego rwo guharanira kugira amakoperative yubatse neza, akora neza kandi anacunzwe neza ku buryo agirira akamaro abanyamuryango.

Amakoperative atandukanye yagiye afashwa kungera ubushobozi binyuze mu kuyafasha kubona Igishoro yaba ari inkunga ndetse no guhuzwa n'ibigo by'imari.

Mu rwego kandi rwo gukomeza gufasha abafite ubumuga kwifasha ndetse no kwiteza imbere Akarere ka Rubavu kamaze gutera ingunga amakoperative yiganjemo abafite ubumuga agera kuri 12 aho mu mwaka ushize wa 2017-2018 hatewe inkunga amakoperative atatu naho muri uyu mwaka wa 2018-2019 hakazaterwa inkunga amakoperative 2 afashwa kubona igishoro.