Ubuhinzi mu Karere ka Rubavu

Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'umutungo kamere ku mikoreshereze y'ubutaka, ubuhinzi mu karere ka Rubavu bukorerwa ku  buso busaga hegitari 28087 aho Akarere ka kiyemeje guharanira gukomeza kuba ikigega cy'Igihugu binyuze mu kongera umusaruro binyuze mu gushyira mu bikorwa uburyo bushya bw'imihingire ndetse no gukoresha neza inyongeremusaruro.

Muri rusange mu Karere ka Rubavu hahingwa ibihingwa bitandukanye  birimo by'umwihariko ibihingwa ngandura rugo nk'ibirayi, ibigori,ibishyimbo,urutoki, ibisheke n'ibindi ndetse n'ibihingwa ngengabukungu nk'Icyayi,Kawa,Ibireti,Indabo ndetse n'imboga hamwe n'imbuto.

Mu rwego rwo kongera umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira amasoko mu karere ka Rubavu hakomeje gushyirwa mu bikorwa gahunda zitandukanye zirimo guhuza ubutaka, mu gihembwe cy'ihinga 2018 A  hahujwe ubutaka ku gihingwa cy'ibirayi ku buso  bwa hegitari 5809 ,ibigori ku buso bwa hegitari 2770 ndetse n'ibishyimbo ku buso bwa hegitari 5413.

 

Abahinzi kandi bakomeje gufashwa kubona inyongeramusaruro no gushishikarizwa kuzikoresha neza aho binyuze muri gahunda ya ''Nkunganire Muhinzi''mu mwaka wa 2018-2019  hateganyijwe gutanga  toni 2360 za NPK , Toni 300 za DAP ndetse na Toni 150 za UREA.

 

Mu rwego kandi rwo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi Akarere ka Rubavu ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga NAEB hujujwe ubwogerezo bwa kijyambere bw'imboga bwa Bazirete mu murenge wa Nyakiriba kugira ngo bikomeze kugezwa ku isoko bifite ubuziranenge bwataye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 22.

Hagamijwe kandi gushishikariza abahinzi kwitabira ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga hongerwa amadevise yingira mu gihugu ku bufatanye na NAEB hakozwe amarushanwa y'abahinzi ba kawa aho uwahize abandi yahembwe inka naho abandi bahabwa ibikoresho byo gukorera kawa (pompes na sikateri)