Imisoro n’amahoro mu Karere ka Rubavu

Hagendewe ku iteka rya Perezida N°25/01 ryo kuwa 09/07/2012, rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze; Abasora mu karere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa n'akamaro k'imisoro n'amahoro aho kuri ubu basigaye basora ku gihe kandi ku bushake mu rweho rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu.

Hahingiye kandi nanone ku ihangwa ry'imirimo mishya imisoro mu karere ka Rubavu igenda yiyongera umwaka ku wundi aho uhereye mu mwaka wa 2016-2017 Akarere ka Rubavu kari karahigiye kuzinjiza amafaranga anagana na 1,839,521,296 kinjiza anagana na 1,951,477,034 naho mu mwaka wa 2017-2018 Akarere kari karahigiye kwinjiza 2,002,615,181 kinjije imisoro n'amahoro bingana n'amafaranga y'u Rwanda asaga 2,151,516,711 ndetse mu rwego rwo gukomeza kongera ingano y'imisoro n'amahoro byinzizwa n'Akarere muri 2018-2019 kahigiye kuzinjiza angana na 2,472,096,688.

1.   Amahoro

 1.1  Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka

1.2  Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka (ibibanza)

1.3  Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa.

1.4  Amahoro ku isuku rusange

1.5  Amahoro ku byapa byamamaza iminara y’itumanaho na banderole.

 

1.1 Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka

 Amahoro yakwa k’ubukode bw’ubutaka ubwo aribwo bwose ariko hakurikijwe icyo bwagenewe gukoreshwa, ayo mahoro mu karere ka kicukiro, ibipimo byayo byigwa kandi bikemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.

Ibyo bipimo byemezwa hashingiye ku miterere y’aho ubwo butaka buherereye ndetse n’ibikorwa remezo bihari. Ayo mahoro kandi ashyirwaho hagendewe  ku rwego rw’Imidugudu y’Akarere. Ayo mahoro yishyurwa buri mwaka agahera taliki ya mbere  (01) y’ukwezi kwa mbere (01) k’umwaka wishyurirwa akageza taliki ya 31 Ukuboza (12) k’umwaka wishyurirwa.