Ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu

Akarere ka Rubavu kazwiho kuba ari ahantu nyaburanga abantu baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo baza kuruhukira aho bakururwa by'umwihariko n'umucanga wo ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu, Ibere rya Bigogwe,Amashyuza, umusozi wa Rubavu,amahoteri, Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'ibindi.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo Akarere kabashije gutunganya umwaro w'Ikiyaga cya kivu ndetse ku bufatanye n'abikorera hashyirwa amafarashi n'indogobe bifasha abahagana kurushaho kunogerwa n'ubwiza bwaho.