Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Rubavu barashima gahunda y'ingo mbonezamikurire

Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Rubavu barashima uko abana babo basigara bitaweho muri uru rugo bitandukanye n'uko basigaraga iwabo badafite ubitaho ndetse n'aho bamubonye akaba atabifitiye ubumenyi ndetse n'ubushobozi.

Ibi aba babyeyi babitangarije itsinda ry'Abadepite bo mu Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bakorera mu nteko ishingamategeko ubwo bari mu ruzinduko rugamije gusura ingo mbonezamikurire mu rwego rwo kwifatanya n'abagore kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wabo.

Mukeshimana Esperance, umwe mu barerera muri uru rugo yagaragaje ko nyuma y'uko umwana we atangiye gusigara muri uru rugo hari byinshi amaze kunguka haba guhora akeye, afite ubuzima bwiza ndetse akanagenda yunguka ubwenge.

Yagize ati:  "Iyo twabaga twagiye mu kazi wasangaga umubyeyi ahangayitse yibaza uko umwana yasize mu rugo ameze, kandi koko nibyo kuko abenshi wasangaga twabasiye bakuru babo nabo bakwiye kuba bagira ababasigarana ku buryo wasangaga haba isuku yabo ndetse no kugaburirwa ari ikibazo gikomeye bitandukanye na hano muri uru rugo aho umwana akorerwa byose n'ababihuguriwe bityo akihuta mu gukura haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge."

Nsengimana Ildephonse nawe urerera muri uru rugo yagize ati :"Ishyirwaho ry'uru rugo ryaradufashije cyane kuko iyo usize umwana aha hantu uba wizeye umutekano we ndetse ko anatahana uburere buboneye binagaragazwa n'uko yitwara iyo ageze imuhira. "

N'ubwo aba babyeyi bashima gahunda y'ingo mbonezamikurire y’abana bato basaba ko ingo mbonezamikurire zo mu ngo zakongererwa ubushobozi kugira ngo nazo zibashe kwita ku bana bazisigaramo kimwe n'abasigara mu zubatswe ndetse nazo zikajya zikora buri munsi aho kuba 2 mu cyumweru.

Hn Depite Murekatete Marie Therese ashimira aba babyeyi kuba abana babo bitabira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato akabibutsa ko ari bo bazaragwa iki Gihugu bityo bagomba kwitabaho cyane kugira ngo koko bazagisigarane bafite imbaraga ndetse n'ubumenyi bwo kugikorera nk'uko bikwiye.

Yagize ati :"Ni byiza ko mwitabira iyi gahunda cyane kandi mwamaze gusobanurirwa neza akamaro kayo.  Ibi rero mu kwiye kubihuza n'uko aba bana mukomeze kubitaho igihe bagarutse mu ngo zanyu ndetse mukanashimangira uruhare rwanyu mu gutuma uru rugo ruzakomeza kubaho mu bushobozi bwanyu mu gihe hazaba hatakiriho inkunga izo arizo zose. "

Yibukije ababyeyi kandi kwirinda cyane amakimbirane mu miryango kuko aho ari nta terambere rishoboka ndetse imikurire n'uburere by'abana bihangirikira kubera agasigane mu kubitaho.

Gahunda y'imbonezamikurire y'abana bato yatangiye muri 2018  hagamijwe kurandura burundu mu bana b'Abanyarwanda ibibazo by'imirire mibi n'igwingira ahubwo bagakangurwa ubwonko hakiri kare.

Back