Abagore bashimiwe intambwe bamaze gutera basabwa kurandura imirire mibi n’igwingira
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore aho ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Mudugudu wa Bipfura mu Kagari ka Nsherima mu murenge wa Bugeshi abagore bashimiwe intambwe bamaze gutera mu iterambere rigaragarira buri wese basabwa nanone gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo by’igwingira n’imirire mibi.
Muri ibi birori byizihijwe hirya no hino mu midugudu yose igize Akarere ka Rubavu aho ku rwego rw’Akarere byitabiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwamariya Florence ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ndetse n'abandi bashyitsi baturutse ku Ntara no ku karere bari kumwe n'abahagarariye inzego z'umutekano beretse abagore ko bafite ushobozi bwo kurandura ibibazo by’imirire mibi n’ingwingira mu muryango.
Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara yagize ati:’’Ni byinshi byo kwishimira nk’abagore bo mu ntara y’Iburengerazuba kuko aho tumaze kugera hagaragarira buri wese, gusa turacyafite ikibazo cy’abana bacu bafite ibibazo by’imirire mibi ndetse n’igwingira kandi dufite ubushobozi bwo kubirandura mu gihe gito twifashishije ibituri hafi aho dutuye.’’
Asaba abagore gushyira imbaraga mu kurandura iki kibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ndetse n’amakimirane mu miryango kuko nayo aza ku isonga mu gusubiza inyuma imibereho n’iterambere by’umuryango kubera kuryana ndetse no guhimana.
Ibi kandi abihuza n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ugira ati:’’Akarere kacu ni Akarere kera, ibiribwa mu ngo tuba tubifite icyo kirazwi gusa ntibibuza ko dufite abana batari bakeya bafite ibibazo by’imirire mibi ndetse n’igwingira ahanini bitewe no kutitabwaho nk’uko bikwiriye. Njyewe nemeza ko nk’abagore dushyigikiwe n’abagabo bacu dufite ubushobozi bwo kurandura burundu iki kibazo.’’
Yemeza ko buri mugore abigize intego mu mudugudu atuyemo hatarangwamo umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi ndetse ibi bikaba byagerwaho binyuze mu gufasha ababyeyi babo kuzamura imyumvire ku gutegurira abana ifunguro riboneye ndetse no kuremera abadafite ubushobozi buhagije.
Ku ruhande rw’Abagore bo mumudugudu wa Bipfura bo bavuga ko nta mwana ufite ikibazo cy’imirire mibi mu mudugudu ariko bakizeza gutanga umusanzu wo kurandura iki kibazo bahereye mu midugudu ituranye n’uwabo.
Umudugudu wa Bipfura ni Umudugudu w’Ikitegererezo mu murenge wa Bugeshi aho abaturage bawutuye bitabira gahunda za Leta ku kigero kiri hejuru,nk’ubwisungane mu kwivuza usanga ari 100% ,abana bose bari ku ishuri ndetse ntan’umwana uwurangwamo ufite ikibazo cy’imirire mibi. Uyu mudugudu kandi wahawe igihemo cyo kuba utarangwamo icyaha aho wahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba ku ngo 99.