Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe umusanzu ukomeye mu gukumira Koronavirusi

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu karere ka Rubavu bagaragarijwe uko icyorezo cya Koronavirusi gihangayikishije Isi muri iki gihe gihagaze basabwa gutangira gutegura uko bashobora gutanga ubutumwa ku bayoboke babo bitabaye ngombwa ko babahuriza hamwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kugikumira.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyrimana Gilbert ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William mu nama yabahuje kuri uyu wa 12 Werurwe 2020 yari igamije kuganira ku ngamba zo gukumira iki cyorezo ndetse no kurebera hamwe aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage n’uruhare rwabo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yagize ati:‘’Mutangire mutegure uko mwatambutsa ubutumwa ku bayoboke banyu mutabanje kubahuriza hamwe kuko iki cyorezo kirakomeye ku buryo hakenewe ingamba n’umusanzu wa buri wese mu kugikumira ndetse no kwitegura uko abantu babyitwaramo igihe cyaba kigeze mu Gihugu n’ubwo tutabyifuza twese’’.

Yanaboneyeho kubasaba gukomeza ubukangurambaga bw’ubwirinzi mu bayoboke b’amadini n’amatorero bayoboye babibutsa gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki,kwirinda guhana ibiganza,guhoberana ndetse n’ibindi byose bishobora gutuma imibiri yabo ikoranaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu nawe yashimiye uruhare rwa buri wese mu gukumira icyorezo cya Ebola agaragaza ko ari rwo rwatumye kigera mu mujyi wa Goma mu gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ufatanye na Rubavu ariko ntikibashe kwambuka kuko abaturage bose bari biyemeje kugikumira agasaba ko hashyirwa n’imbaraga mu gukumira iyi Koronavirusi.

Yagize ati:’’ Dushima cyane uruhare rwa buri wese mu gukumira icyorezo cya Ebola kuko cyageze hakurya aha ariko imbaraga za twese nizo zatumye kitabasha kwambuka ngo kigere hano nyamara abaturage bacu benshi batarigeze bahagarika kujya gukorerayo,ibi bigaragaza ko dufite ubushobozi bwo gukumira n’iyi Koronavirusi muri bwa bufatanye dusanganywe nk’Abanyarwanda.’’

Ashingiye ku ngamba zo gukumira iki cyorezo zafashwe n’Igihugu ndetse n’Isi muri rusange ahakomeje guhagarikwa ibintu bishobora guhuza abantu benshi nawe asaba abanyamadini n’amatorero gutekereza uko ibikorwa byabo byakomeza ariko bidasabye guhuriza abantu benshi hamwe.

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu , mu karere ka Rubavu hafashwe ingamba zitandukanye zo gukumira no kurwanya iki cyorezo aho abagana ibigo bitandukanye birimo ibya Leta ndetse n’ibyigenga bashyiriweho uburyo bwo gukaraba ndetse hanashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage uko iki cyorezo gihagaze ku Isi, ibimenyetso byacyo ndetse n’uburyo bwo kucyirinda.

Back