AKARERE KARISHIMIRA UKO KESHEJE IMIHIGO Y'UMWAKA WA 2019-2020

Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa bibumbiye muri Ihuriro JADF ICYEREKEZO barishimira uko besheje imihigo 97 yari yarahizwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2019-2020.

Ibikorwa byishimirwa byagezweho muri iyi Mihigo y’Akarere bikubiye mu nkingi y’Ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza byose biganisha ku iteramberere rirambye ry’akarere.

Muri ibi bikorwa ku isonga haza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kwegereza abaturage servisi z’ubuzima, Uburezi, ndetse no kwita ku batishoboye binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo VUP,Girinka ndetse n’izindi.

Nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi w'Akarere ngo ibi bikorwa byose ntabwo byari kugerwaho hatarimo umusanzu w'abaturage kuko nibo bagize uruhare rukomeye mu kwesa imihigo

yagize ati: ‘’Turashimira cyane uruhare rw’abaturage bakomeje kugaragaza mu gihe iyi mihigo yarimo ishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu mirenge yacu, na none kandi tukongera gushimira umusanzu w’abafatanya bikorwa bacu ku nkunga baduteraga mu buryo bwose”

Yakomeje asaba abaturage kwishimira ibyakozwe ariko nanone abibutsa ko bikwiye kubatera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bazashobore kwesa n’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021

Uretse Ubuyobozi bw’Akarere kandi, n’abaturage bishimira ibyagezweho bahereye ku bikorwa bitandukanye bagejejweho, aho mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’abaturage badafite aho kwivuriza ,hubatswe amavuriro mato 6 yiyongera kuri 20 yarasanzwe.

Nzogirashya Samuel avuga ko bishimira cyane ivuriro bagejejweho kuko bakoraga urugendo bajya kwaka serivisi z’ubuvuzi mu kandi karere kabegereye, gusa ngo kugeza ubu ntawukirembera mu rugo kuko begerejwe ivuriro. Yagize ati “twajyaga kwivuzira muri Rutsiro ariko twishimiye ko igihe cyose uza ukivuza nta matike bigusabye”

Ntihemuka Samuel, umwe mu bahawe icumbi, arashimira Ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’imyaka myinshi yamaze akodesha kandi ubuzima bwo gukodesha bumugoye yaze ati " Nari maze imyaka irenga 20 nkodesha inzu, byari bigoye kuko no kubona ay'ubukode tukabufatanya n'imibereho ya buri munsi bitari byoroshye, none turashimira ko twabonye icumbi"

Akarere ka Rubavu mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta kagira ibikorwa bya buri mwaka gahigira kuzageraho ndetse umuyobozi w'Akarere agasinyira Nyakubawa Perezida wa repubulika ko azabigeraho. Mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 akarere ka Rubavu kari gafite imihigo 97 iri mu nkingi eshatu za guverinoma hakiyongeraho no kunoza umutekano

Back