Akarere kasinyanye Imihigo n’Imirenge ndetse n’amashami kiyemezwa kuzamura ubufatanye mu kuyesa

Nyuma yo gusinyana Imihigo y’Umwaka wa 2020-2021 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020 Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yasinyanye Imihigo n’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge ndetse n’Abayobozi b’Amashami ahemejwe kurushaho kuzamura ubufatanye mu kuyesa.

Nyuma yo kugaragaza ibyavuye mu isuzuma ry’Imihigo y’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’iry’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge ryakorewe Imirenge yose igize Akarere ka Rubavu, Umurenge wa bugeshi waje ku isonga mu Mihigo n’amanota 75,2% ndetse no mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge n’amanota 93% abafashe ijambo bose bashimangiye ko uyu Murenge wabashije kubigeraho kubera ubufatanye bwaranze Ubuyobozi bwawo,abafatanyabikorwa ndetse n’Abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bugeshi,Turatsinze Azarias yagize ati:’’ N’ubwo natwe tutanejejwe cyane n’amanota twagize ariko uyu mwanya wa mbere tuwukesha ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’ibyiciro byose mu Karere. Nyuma yo gusinya Imihigo twegereye abaturage bose maze twese hamwe duhagurukira rimwe niyo mpamvu twabashije kuyesa.’’

Asaba n’indi Mirenge kubigiraho gukorera hamwe nk’itsinda rigamije gutsinda kuko ari bwo Akarere kazabasha kongera kugira umwanya mwiza mu mihigo y’uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ingabo za Brigade ya 201, Col Ngarambe David Bukenya yagaragaje ko Imirenge iri inyuma yabitewe n’uko usanga hari abagira ba ntibindeba ugasanga bameze nk’abahima abayobozi babo aho gusenyera umugozi umwe.

Yagize ati:’’Nimureba neza murasanga iyi Mirenge iri inyuma ari ya yindi usanga abaturage,abakozi ndetse n’Ubuyobozi bwayo badashyize hamwe. Ni hahandi usanga abakozi ndetse n’abaturage barabaye ba ntibindeba ,bavuga ngo Abayobozi bazabikore nabo. Ibi rero ntabwo bikwiye kuko bikomeje gutyo ntacyagerwaho. Mukwiye mwese kwigira kuri iyi Mirenge iri imbere kuko ubufastanye ariryo pfundo ryo kugera kuntsinzi.’’

Asoza agaragaza kandi ko mu gihe kuva mu masibo, mu tugari no ku rwego rw’Imirenge buri wese yaba ashyizeho uruhare rwe nta gusigana nta kabuza Akarere kahora ku isonga mu kwesa Imihigo ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza by’abagatuye.

Umuyobozi w’Akarere  Habyarimana Gilbert nawe yashimangiye ko hatabayeho gufatanya muri byose ntacyagerwaho yongeraho ko kugira ngo Imihigo y’uyu mwaka izeswe ku kigero gishimishije bisaba kuzamura uruhare rwa buri wese mu kuyishyira mu mikorwa haherewe by’umwihariko ku muturage ndetse no hasi mu Masibo.

Yagize ati:’’Ikimaze kugaragara ni uko Imihigo idashoboka igihe buri wese adakozeho urwe ruhare duhereye ku muturage ndetse na hariya hasi mu Masibo. Icyo dukwiriye gukora rero nyuma yo kuyisinya ni ukumanuka tukayigeza kuri buri wese ndetse tukamufasha gusobanukirwa neza uruhare rwe mu kuyesa kandi birashoboka.’’

Yongeraho ko mu gihe buri wese yaba yakoze ibimureba ibisigaye byose yaba Imihigo ndetse no kuzamura ibindi bipimo byose byikora mu gihe gito cyane akikanangiriza udashaka kwinjirana n’abandi muri iyi Mihigo ndetse no mu bindi bikorwa byose by’Iterambere ko atazihanganirwa.

Mu mihigo y’Umwaka ushize Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa 18 mu Turere 30 n’amanota 67,84%. Mu isuzuma ryakorewe Imirenge igize Akarere uko ari 12 Umurenge wa Bugeshi waje ku isonga n’amanota 75,2% ukurikirana n’uwa Busasamana ndetse na Kanama haheruka Imirenge ya Nyamyumba,Rubavu hagasoza Mudende. Umurenge wa Bugeshi kandi wongeye kuza mu isonga mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 93%, ukurikira na Busasamana ndetse na Gisenyi aho Imirenge iheruka ari Mudende,Cyanzarwe hagahera Kanzenze.

Back