Hatangiye kubakwa ibyumba 1045 n'ubwiherero 1612 byitezweho kuzamura ireme ry'uburezi
Nyuma yo kwifatanya n'abaturage mu muganda ndetse no gushyiraho ibuye ry'ifatizo, Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage guhuriza imbaraga kuri ibi byumba kugira ngo muri Nzeri 2020 abana bazatangire amashuri babyigiramo.
Yagize ati:"Kugira ngo uyu muhigo tuzawese, birasaba umusanzu wa buri wese haba imbaraga mu kubaka no guhereza ariko n'abatazabasha kubona umwanya bazatange ubufasha bw'ibikoresho bitandukanye biba bikenewe mu kubaka."
Yasabye ko kubaka ibi byumba bijyana no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 bityo guhera ku mu isibo hagashyirwaho uburyo bunoze abaturage bazajya basimburana mu gukora Umuganda kugira ngo hakomeze kubahirizwa ya ntera nibura ya Metero hagati y'umuntu n'undi, bagakaraba intoki n'amazi meza ndetse bakanakomeza kwambara neza udupfukamunwa.