Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza haterwa ibiti.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwizihije umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza haterwa ibiti 2,100 harimo iby’imbuto 100, hatangwa kandagira ukarabe 100 zizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kunoza isuku nk’imwe mu ngamba zo kurwanya COVID-19 no guteza imbere ibikorwa by’isuku.

Pierre Claver Ndimbati, Umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza bahura n’abakorerabushake, bakarebera hamwe ibyo bakoze ndetse n’ibyo bakomeza gukora mu kugabanya ingaruka z’ibiza.

Avuga ko kugira ngo izi ngaruka zitaba nyinshi mu Rwanda bahisemo gutera ibiti, bafatanyije n’Ubuyobozi ariko bagakora ubukangurambaga bw’uburyo abaturage bazirika amazu mu rwego rwo kwirinda ko amazu agurukanwa n’umuyaga.

Yongeraho ko bateganyije no gusibura inzira inyurwamo n’abanyamaguru mu mihanda ya kaburimbo izwi nka ‘‘zebra crossing’’ mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko Croix Rouge y’u Rwanda ibafasha cyane mu bikorwa byo kurwanya ingaruka z’ibiza cyane cyane mu Murenge wa Nyundo aho abaturage bangirizwa cyane n’umugezi wa Sebeya.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko Croix Rougeidafasha Akarere mu biza gusa ahubwo ko no mu gihe cya COVID-19 yahaye Akarere ibiribwa byagenewe abantu ibihumbi bitanu.

Yagize ati “Croix Rouge y’u Rwanda idufasha mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Mu kwezi kwa Gicurasi 2020, abaturage bacu bangirijwe na Sebeya, Croix Rouge yarahabaye, mu gihe cya COVID-19 bageneye abaturage babarirwa mu bihumbi bitanu ibyo kurya, n’ubu batanze ibiti byera imbuto birwanya imirire mibi, batanga na kandagira ukarabe zizashyirwa ahahurira abantu benshi.”

Umushinga wo kwitegura ibiza no guhangana n’ingaruka witwa “Disaster and preparedness” mu cyongereza, watangijwe mu Karere ka Rubavu mu Kwakira 2019, ugomba gukorera mu turere twa Rubavu, Ngororero na Rutsiro, ahakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi, imyuzure, imitingito, inkangu n’inkuba.

Ni umushinga wagombaga kwita ku gukumira ibiza binyuze mu gutera ibiti, gukusanya amakuru no kuyageza ku baturage no kubongera ubushobozi uko birinda ibiza hamwe no gutabara abaturage mu buryo bwihuse hatabaye guhabwa ibikoresho.

Umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza watangijwe mu 1989, Croix-Rouge y’u Rwanda iwizihiza ishyira ingufu mu gukumira ibiza, cyane cyane muri gahunda yayo ishyira imbere kwirinda ibiza bitaraba, ikanashyira ingufu mu kwitegura, abantu bigishwa kugabanya ingaruka z’ibiza.

Back