Imisozi ya Muhungwe na Rubavu ndetse n’umwaro w’ikiyaga cya Kivu bigiye kurushaho kubyazwa umusaruro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe ingamba zo kuzamura umusaruro busanzwe bubyaza umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe binyuze mu kubishyira mu mu maboko y’abikorera mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma y’inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa b’Akarere no gusura iyi misozi nyaburanga n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu byagaragaye ko byatanga umusaruro urenze cyane uwo bitanga kuri ubu mu gihe byaba bihawe abikorera bakarushaho kuhashyira ibikorwa bikurura abahagana.
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bukangurira abashoramari gushora imari muri ibi byiza aho umusozi wa Rubavu, ugomba kubyazwa umusaruro kuko wo wamaze kugezwamo inzu zifasha abantu kuruhuka ndetse n’inzira zifasha abawusura kuwuzenguruka bitegeye Umujyi wa Rubavu ndetse n’uwa Goma mu gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umusozi wa Muhungwe ndetse n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu nabyo birimo gushakirwa abashoramari mu rwego ko kuzamura ubukerarugendo.
Impuguke mu by’ubukerarugendo, Gisagara Karim, avuga ko iyi misozi iri ahantu nyaburanga hakenewe kwitabwaho, hagacungwa neza, hagashyirwamo ibikorwaremezo byorohereza abakerarugendo ku buryo buri wese uhageze aharatira n’abandi.
Ati “ Ikintu kiburamo ni ubumenyi, umuntu uzi icyo ba mukerarugendo bashaka, akaza nawe agashyiramo ubumenyi bwe abantu bagatangira kuhasura.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, nyuma yo gusura iyi misozi yavuze ko hagiye gushyirwa ibikorwa ndetse hagahabwa abikorera bakahabyaza umusaruro.
Ati “Mu gihe cya vuba imirimo igomba kuba itangira noneho byamara gushyirwaho ba rwiyemezamirimo n’abikorera ku giti cyabo tukabahereza ibyo bikorwa bakabicunga bakabibyaza umusaruro mu nyungu z’igihugu muri rusange ndetse na leta’’
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ushinzwe kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, Kambogo Ildephonse, yavuze ko iyi misozi nitunganywa neza, izashyirwaho utundi duce abakerarugendo bajya basura igihe bari mu gihugu.
Ati “Ari abasura Musanze baje kureba ingagi tuzi ko hari umubare munini w’abarara Rubavu ndetse n’abambuka umupaka bavuye Goma, tuzashaka uburyo bwose twabageraho dufatanije, turebe uko bajya bitabira gusura ibikorwa bizaba byagezemo.”
Muhungwe ni umusozi ufite ubutumburuke bwa metero 2928, ni wo muremure mu misozi itari ibirunga mu Gihugu. Ukora ku Mirenge ya Kanama na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ndetse ugahura na Pariki ya Gishwati.
Ni umusozi urimo urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibiti n’inyoni biruhura abawusura. Iyo uwusuye, usangamo inzira zifasha ba mukerarugendo kuwutembera. Akarusho ni uko iyo uri hejuru yawo uba witegeye umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma n’ikiyaga cya Kivu.