Ku nshuro ya 18 hizihijwe umunsi w’Abasora, bongera gushimirwa umusanzu mu iterambere

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba hizihijwe umunsi mukuru w’Abasora bongera gushimirwa umusanzu ukomeye bakomeza kugira mu bikorwa bitandukanye Igihugu gikomeje kugeraho bigamije iteramnbere ry’ubukungu n’Imibereho myiza by’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020 bikizihirizwa mu Karere ka Rubavu byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse ari kumwe na Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'Amahoro Bizimana Ruganintwari Pascal , Abayobozi b'Uturere tugize Intara,Ubuyobozi bw’inzego z’abakorera ndetse n’abakorera b’indashyikirwa.

Muri uyu mwaka umunsi w’Abasora uri kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Dushyigikire ubucuruzi,twubake ubukungu buhamye.’’

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abasora kiba kigamije gushimira abasora uruhare rwabo mu byiza byinshi Igihugu kiba gikomeje kugeraho ariko no kureba inzitizi zihari kugira ngo hashakwe uko zikurwaho.

Yagize ati:’’ Iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushimira abasora umusanzu wabo ukomeye mu iterambere ry’Igihugu ariko no kugira ngo bahuzwe n’inzego zitandukanye kugira ngo haganirwe ku nzitizi zihari kugira ngo zikurweho mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi nk’uko bishimangirwa n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.’’

Akomeza yizeza abacuruzi ndetse n’abikorera muri rusange gukomeza imikoranire inoze ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bigerwaho umwaka ku wundi kubera imisoro ashimira abasora abizeza kubashigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo bakomeze gutera imbere ari nako hazamuka ingano y’imisoro batanga.

Yagize ati:’’ Ku munsi nk’uyu dusubiza amaso inyuma tukareba intambwe tumaze gutera ugereranije n’aho twari duhagaze umwaka ushize, ibi tukabishimira abasora kuko byose bishingira ku misoro batanga umunsi ku wundi. Ibi rero biduha umukoro wo kubaba hafi kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere kuko ari bwo basora menshi kurutaho kubo bako imisoro batanga ishingira kuyo baba binjije.’’

Asaba abasora b’Intangarugero kwigisha na bagenzi babo bakabagaragariza akamaro k’imisoro bo bamaze gusobanukirwa ndetse by’umwihariko nk’abakorera mu Ntara ifite imipaka ikorerwaho ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi bakagira uruhare mu kurwanya no guca magendu.

Mu gihe hizihizwa umunsi w'Abasora ku nshuro ya 18, mu mwaka wa 2019-2020 mu Ntara y'Iburengerazuba hakusanijwe imisoro isaga Miliyari 27,9 Frws mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro cyari cyihaye intego yo kwinjiza Miliyari 30,2 Frws bingana na 92,6%. N’ubwo kandi hatagezwe ku ntego yari yiyemejwe,imisoro yo mu mwaka wa 2018-2019 yazamutseho 3,7% ugereranije n’iyari yarakusanijwe mu mwaka ushize wa 2018-2019. Muri iyi misoro Akarere ka Rubavu kinjije asaga Miliyari 2,6 muri 2019-2020 mu gihe muri 2018-2019 kari karinjije asaga Miliyari 2,3.

Back