Ubuyobozi bw’Akarere bwashyikirije amabati imiryango iherutse gusenyerwa n’imvura
Imiryango 35 yo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 yo mu Murenge wa Busasamana iheruka gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga yashyikirijwe inkunga y’amabati 775 yo gusakara inzu zabo yibutswa kuzirika ibisenge.
Nyuma y’uko aba baturage basenyewe n’imvura yaguye kuwa 22 Nzeri 2020 ku gicamunsi bashimiye Ubuyobozi bwahise bwihutira kubagezaho amabati kugira ngo bareke gukomeza kunyagirwa no gucumbika babashe kwisuganya bongere kubona aho kuba.
Nyirabatware Marie Gorethe ashima leta ku bufasha yahawe agasaba ko banafashwa mu buhinzi kuko hari imyaka yangijwe n’iriya mvura.
Ati “Ahubwo bazanarebe uko badufasha kuko iriya mvura yangije n’imyaka yacu.”
Nizeyimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyanzarwe yagize ati “Imvura yaraguye irimo umuyaga mwinshi n’uko dutashye dusanga amabati yagiye. Ndashima leta ku bw’inkunga bampaye, ngiye kongera gusana inzu njye ndyama neza, nararaga hanze kandi imbeho iba hano yakwica umuntu.’’
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kuzirika ibisenge ku buryo imvura niyongera kugwa itazabasenyera.
Ati “Nyuma y’ikibazo bahuye nacyo twarabasuye tubizeza ubufasha bw’amabati, turabasaba rero kuzirika ibisenge bigakomera kuko ntabwo tugomba kubaka ibisenyuka.”
Iyi mvura irimo umuyaga mwinshi yaguye tariki 22 Nzeri 2020, yibasiye cyane Umurenge wa Cyanzarwe aho yasenye inzu 35 z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine, igusha amapoto y’amashanyarazi inafunga umuhanda wa Rwanzekuma.
Imirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’Ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye ukunze gusenya inzu.