Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abahinzi kurangiza ibibazo by’imirire mibi

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yibukije abahinzi guhuza izamuka ry’umusaruro no gukemura burundu ibibazo by’imirire mibi ndetse n’igwingira binyuze mu gutegura amafunguro aboneye.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo igihembwe cy’ihinga cya 2020 B,igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Burushya.               

Muri iki gikorwa cyanitabiriwe, n’abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abakozi b'umushinga Hinga Weze n'abaturage b'umurenge wa Nyamyumba biganjemo abahinzi b’umwuga bibumbiye mu mashyiramwe, ahatewe imbuto y'ibigori by’indobanure ahahujwe ubutaka ku buso bwa hegitari zisaga 10.

Umuyobozi w'akarere avuga ko Akarere kiteguye gutanga ubufasha aho bishoboka kugirango iki gihembwe kizatange umusaruro witezwe agashishikariza abahinzi kurushaho kwitabira imirimo y’igihembwe cya 2020 B kugirango umusaruro w’ubuhinzi uziyongere.ariko kandi banatekereza ku buryo bwo kuwifashisha harandurwa ibibazo by’imirire mibi ndetse n’igwingira.

Yagize ati: “Turifuza cyane ko mwihutisha iyi mirimo ijyanye no guhinga n’itera kuburyo nibura bitarenze 15/02/2020 yazaba irangiye muzirikana ko guhingira ku gihe ndetse no gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro zaba imvaruganda ndetse n’imborera ari bimwe mu bidufasha kuzamura umusaruro. Nk’abahinzi kandi dukwiye guhuza iri zamuka ry’umusaruro duhora twishimira n’ikemurwa ry’ibibazo by’imirire mibi nka kamwe mu Turere tugize ikigega cy’Igihugu.’’

Abahinzi, bavuga ko biteguye kandi bizeye izamuka ry’umusaruro muri iki gihembwe kuko bashimira uko bakoranye n’Akarere mu buhinzi bwabo aho begerejwe Abacuruza inyongeramusaruro, imbuto n’ifumbire basobanura ko zahageze kare bityo ko nta na kimwe kizatuma umusaruro utiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga.

Abahinzi kandi bashima Gahunda ya nkunganire nk’umwe mu myanzuro y’inama yo kwa 6/02/2020 yahuje abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubuyobozi bw’Akarere  aho bakomeje kwiyandikisha kugira ngo boroherwe no kwishyura ibyo bakenera bitandukanye mu buhinzi bwabo.

Raporo y’ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ivuga ko ubuhinzi ari inking mwamba y’ubukungu bw’Igihugu aho butanga 33% by’’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse bwihariye abasaga 80% y’ababuboneramo akazi ugereranyije n’indi mirimo ikorwa mu Gihugu.

Back