Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abatishoboye gukomeza kubafasha kwigira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje imiryango itishoboye irimo by’umwihariko 32 y'abarokotse Jenoside batishoboye yatujwe mu mudugudu wa Nyabishongo Umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu gukomeza kubitaho binyuze muri gahunda ya VUP ndetse na Girinka kugira ngo babashe kwifasha.

Aba baturage bashimira Ubuyobozi amazu meza bubakiwe ndetse bagahabwa n’ibikoresho by’ibanze ariko bakagaragaza ko bagifite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bagasaba Ubuyobozi kubafasha kubikemura nabyo.

 Nk’uko aba baturage babigarutseho ngo bimwe mu bibazo bafite harimo kutagira amatungo yabafasha kwiteza imbere ndetse no kutabona amakara yo gukoresha bateka bituma batekera hannze kubera kurinda amazu yabo imyotsi.

Mujawamariya Gaudence utuye mu mudugudu wa Nyabishongo yagize ati:’’ Turashimira Ubuyobozi aya mazu meza twatujwemo,ntabwo twayagereranya n’aho twabaga. Dufite ikibazo cyo kubona amakara niyo mpamvu mubona ducanye hanze,ntabwo iyi nzu watinyuka kuyishyiramo imyotsi y’inkwi.’’

Asaba Ubuyobozi kubatekerereza uburyo bakora bakikura mu bukene bityo bakajya babasha kwibonera byinshi bakenera mu buzima bwabo bwa muri munsi aho guhora bategereje guhabwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko aba baturage bazahabwa inka bitarenze uyu mwaka kd bazahabwa izihaka.

Yagize ati: ‘’Umushinga wo kubaha izi nka uri muri uyu mwaka,ntabwo ari ejo kuko hagomba kubanza guterwa ubwatsi kugira ngo zitazabasonzana. Inka bazahabwa zizaba zihaka kugira ngo zizahite zitangira kubaha umusaruro.

Yongeraho ko uretse uretse inka bazahabwa, hari ibikorwa byinshi biteganirijwe abatujwe muri uyu Mudugudu wa Nyabishongo n'abandi bazahatuzwa nk'uko biri muri gahunda irambye yo gutuza neza abaturage muri bene iyo midugudu y'icyitegererezo.

Umudugudu wa Nyabishongo ugizwe n’amazu 32 yubatswe ku buryo bugeretse bw’inyubako imwe irimo umunani (8in1) waratujwe imiryango 32 yabacitse ku icumu batishoboye batari bafite aho kuba baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 600.

Back