Umujyi wa Rubavu ugiye kubakirwa Gare iri mu za mbere mu Gihugu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ku bufatanye na JALI Investment Ltd bagiye kubaka Gare y’imodoka zitwara abagenzi ifatanye n’isoko ndetse n’izindi nyubako zo gukoreramo bizatwara miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda ikaza aba iri mu za mbere mu Gihugu.

Twahirwa Louis Dodo, Umuyobozi wa JALI Investment Ltd ari nayo izubaka iyi nyubako nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi gare, yavuze ko ibikorwa byo kubaka iyi gare bizamara imyaka ibiri kandi hakazatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, Restaurants, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Twahirwa yakomeje avuga ko iyi gare igiye kubakwa izaba ari iya mbere muri gare zose bamaze kubaka hirya no hino mu Gihugu kuko bitewe n’uko Umujyi wa Rubavu igiye kubakwamo uri  ku marembo y’Igihugu ukwiye kuba indorerwamo y’ubwiza ndetse n’iterambere ryacyo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko iyi gare igiye guhindura isura y’umujyi kuko izatuma ibikorwa by’ishoramari n’ubukerarugendo byiyongera.

Ati “Turizera ko iyi gare izazana impinduka nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali kuko izateza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, ingendo ziyongere abantu bashobore kwisanzura mu bikorwa byabo.”

Habyarimana yavuze ko kubaka gare bigiye kujyana n’ibindi bikorwa by’amajyambere birimo kongera amazi n’amashanyarazi mu batuye akarere ndetse n’imihanda irimo kubakwa mu rwego rwo guhindura isura y’umujyi uri mu yunganira umujyi wa Kigali.

Akarere ka Rubavu kari gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS hafi y’umupaka muto uhuza Goma na Rubavu.

JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, Nyagatare.

Back