Urwego rwa DASSO rwatangiye ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu gihe cy’ ukwezi
Abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano mu karere ka Rubavu,DASSO rwatangije ibikorwa bizamara igihe cy’ukwezi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubakemurira bimwe mu bibazo bibabangamiye.
Ibi bikorwa byatangijwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020 mu Murenge wa Nyundo,Akagari Ka Terimbere ,Umudugudu wa Terimbere ahakozwe Umuganda wo kubakira inzu umuturage utishoboye witwa Imaniraguha Stephanie ufite umuryango w'Abana 4 uzubakirwa inzu,igikoni n'ubwiherero bizatwara 2.500,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere,Tungane Dieudonne yavuze ko ibi bikorwa bigamije kuzamura umubano w’abagize urwego rwa DASSO n’abaturage binyuze mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati‘’Iyi gahunda ni ukongera ikizere basanzwe bagirira urwego rwa DASSO binyuze mu kubegera ndetse no kubagaragariza ibikorwa by’urukundo kuko ahanini abenshi baba bazi ko akazi kacu ari ugufata abarenze ku mategeko gusa nyamara tunatanga umusanzu wo kubaka Igihugu kimwe n’izindi nzego ducyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo w’Agateganyo Nangamabwire Leonidas yashimiye urwego rwa DASSO kubera ubwitange bagize asaba uwubakiwe inzu gufatiraho akiteza imbere.
Yagize ati’’Igikorwa nk’iki cyo kubakira uyu mucyecuru ni ingirakamaro kuko atazigera yibagirwa ko urwego rwa DASSO ari rwo rwakimugejejeho kubera umutima mwiza wo gufasha abatishoboye. Nyuma yo kubona aho kuba haboneye nawe turamusaba gushyiramo akabarga akiteza imbere ahereye kuri iyi nzu yubakiwe.’’
Ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye biri gukorwa n’urwego rwa DASSO bikaza bizakorerwa mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu aho mu Murenge wa Mudende aho imiryango irenga 20 itishoboye izahabwa ibiribwa n’udupfukamunwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID_19 nyuma y’uko n’ubundi uru rwego rwari rwarayishyikirije matela mu mwaka ushize.