Rubavu
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyaburanga ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu, gahana imbibi n'umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerazuba, Akarere ka Nyabihu mu burasirazuba n'Akarere ka Rutsiro mu majyepfo, gafite ubuso bwa km² 388.4, kakaba gatuwe n'abaturage bagera ku 546,683 nk'uko imibare y'ibarura rya 2022 ibigaragaza. Akarere ka Rubavu gafite Imirenge 12 ariyo: Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Gisenyi, Kanama, Kanzenze, Mudende, Nyakiriba, Nyamyumba, Nyundo, Rubavu na Rugerero, n'Utugari 79.
Rubavu ni igicumbi cy'ubucuruzi mpuzamahanga kubera imipaka ya Petite na Grande barierre, n'umupaka wa Kabuhanga, ihuza u Rwanda na RDC, n'icyambu cya Nyamyumba gihuza Akarere ka Rubavu n'Uturere dukora ku kiyaga cya Kivu na RDC. Ni ahantu hakunzwe n'abakerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu, ahantu nyaburanga nk'amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, amahoteli, imisozi myiza irimo uwa Muhungwe, Rubavu na Nengo, ubusitani bwiza n’ahantu ho kuruhukira.
12
Imirenge
79
Utugali
525
Imidugudu
430.30
Ubuso (Km2)
879,505
Abaturage
2,056
Ubucucike (Km2)
86.08%
CBHI (Mituelle)
Frw 50B
Financing Ubudehe programmes