Ababyeyi basanwe kurushaho kwita ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi arindwa indwara zikomoka ku mwanda
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yongeye kwibutsa ababyeyi kurushaho kwita ku buzima bw’abana buri munsi barindwa indwara zikomoka ku mwanda ahubwo bakagirirwa isuku haherewe ku mafunguro bahabwa, ku mubiri ndetse n’imyambaro.
Ibi yabibibukije kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021 ubwo kimwe n'ahandi mu Gihugu, hatangizwaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umwana aho ku rwego rw’Akarere ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu rugo mboneza mikurire y'abana bato rwa Rubavu mu Kagari Byahi ahatanzwe ibinini by’inzoka ku bana 87 baharererwa.
Nyuma yo gutangiza ibikorwa by’iki cyumweru,Umuyobozi w’Akarere wungurije yabasoburiye ababyeyi ibikorwa bitandukanye bizibandrwaho muri iki cyumweru, abasaba kuzitabira gahunda zose ziteganijwe bubahiriza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo cya Covid 19 kugirango bitazaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu.
Yagize ati: “Gahunda ziteganyijemuri iki cyumweru ni izigaruka ku gusigasira ubuzima bw’umwana, icyo buri wese asabwa rero ni ukuzamura ibipimo by’isuku asanzwe agirira abana kugira ngo tubarinde indwara zikomoka ku mwanda bityo bakure neza bazavemo abaturage bazima bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyababyaye.’’
Yongeraho ko ibikorwa byo gutanga ibinini ndetse na Ongera bizakomeza gukorwa urugo ku rundi ku bufatanye n’abajyanama b’Ubuzima bari kumwe na ba Mutwarasibo mu rwego rwo kwirinda guhuriza abaturage hamwe nk’uko bibujijwe n’amabwiriza yo guhangana na COVID19.
Yasabye kandi ababyeyi gukomera kwimakaza umuco w’isuku aho batuye bahereye mu nzu,mu bwiherero ndetse no mu gihe bategura amafungura batibagiwe n’ibyo bayafatiraho ndetse bakanazirikana gutegurira abana indryo yuzuye ku girango bazakure neza anabashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza.ku gihe kugira ngo boroherwe no kwivuza igihe barwaye.
Abajyanama b’ubuzima hahuguwe, ni bamwe mubazafasha gushishiriza urugo ku rundi ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru bafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze aho bazaba batanga ibinini by'inzoka ku bana bafite amezi 12-imyaka15, Vitamini A ku bafite amezi 6-59 ndetse na Ongera ku bafite amezi 6 kugera 23,hazanapimwa kandi imikurire y'abana bari munsi yimyaka 5.