Abadepite bashimye intambwe abaturage bamaze gutera n’uko bayishimiye

Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Visi Perezida w'Inteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepite Hn Sheikh Mussa Fazil Harerimana ryasoje uruzinduko rw’iminsi 5 ryagiriraga muri karere rishima intambwe abaturage bamaze gutera mu kwegerezwa ibikorwa remezo ndetse no mu izamuka ry’imibereho myiza n’uburyo bashimiye izi mpinduka bagejejweho.

Ibi Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’abadepite yabitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2020 ubwo hasozwaga uru ruzinduko rw’iminsi itanu ahasuwe imirenge 12 igize Akarere mu rwego rwo kugenzura ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, amashuri, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye n’uko bifasha abaturage mu iterambere ryabo ndetse n'izamuka ry'ibipimo by'imibereho myiza y'Abaturage.

 Nk’uko byagarutsweho na Visi Perezida ngo aba badepite bashimye uko basanze abaturage begerejwe ibikorwaremezo bitandukanye ndetse na gahunda zo kurshaho kubibagezaho zihari ugereranije no myaka yashize binashimangirwa n’uko abaturage hirya no hino basangaga bishimye n’uko nanone ngo hakiri byinshi byo kongeramo imbaraga.

Yagize ati:’’Aho twanyuze dusura imirenge twashimye uko abaturage bakomeje kwegerezwa ibikorwa remezo ugereranije no mu myaka ishize bigaragara ko hari intambwe yo kwishimira ikomeje guterwa. Ikindi twabonye ni uko abaturage babyishimiye bigaragazwa na morale yo kurwego rwo hejuru twabasanganye.’’

Yongeraho ariko ko n’ubwo bigaragara ko hari ibimaze gyukorwa ndetse n’ibindi byinshi biteganijwe hakwiye kongerwa umuvuduko kugira ngo n’ibitaragerwaho abaturage babihabwe ku buryo bwihuse aho hari ibyo nabo batwaye biyemeje gukorera ubuvugizi kuko basanze bitari ku rwego rw’Akarere.

Hn Uwineza Beline yagaragaje bimwe mu bibazo bitandukanye basanze hirya no hino mu mirenge Akarere gakwiye kwihutira gukemura birimo kongera amazi ndetse n'amashanyarazi bikarushaho kugera kuri benshi kandi ku buryo buhoraho, imihanda ikwiye gushyirwamo Kaburimbo, kubakwamo amateme ndetse n'imiyoboro y'amazi mu rwego rwo kurushaho gufasha abayikoresha harimo abatwara umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi by'umwihariko, ikibazo cy'iminara ikwiye kubakwa mu mirenge yiganjemo ikora ku mupaka kugira ngo abayituye babashe gukoresha Telefone ndetse bumve radio ndetse barebe na Televiziyo ndetse n’ibibazo by’ikoresha ry’Irembo mu gusaba services.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimye uru ruzinduko ndetse n’abagize iri tsinda ry’Abadepite inama zitandukanye batanze ku byicio bitandukanye by’ubuyobozi bw’Akarere yemeza ko zizafasha mu kunoza ibitaranoga yizeza kuzishyira mu bikorwa ku hufatanye n’inzego zitandukanye basanzwe bakorana mu rwego rwo kurushaho kwihutisha itermabere n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage.

Uru ruzinduko rwari rukurikiye urwaherukaga aho Abadepite basuye Akarere bari baragejejweho ibibazo 57 bakaba barasanze muri byo 48 byaramaze gukemurwa ndetse ibindi bifite umurongo bigomba gukemurwamo.

Back