Abagize Urwego rwa DASSO bifatanije n'abaturage mu kurwanya Isuri kuri Sebeya

Abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bari kumwe n'abaturage, bateye ibiti 2128 ku nkengero z’umugezi wa Sebeya mu Murenge wa Rugerero muri gahunda yo gukomeza  kubungabunga ibidukikije no gufata ubutaka bwajyaga butwarwa n’amazi y’uyu mugezi ndetse ikanangiriza abayituriye.


 Nyuma yo gutera ibi biti ku buso bungana na hegitari ebyiri,Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, Tungane Dieudonnee yashimiye DASSO uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere ndetse no mu gukomeza gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo abasaba gukomereza aho kuko urugendo rukiri rurerure.


Yagaragaje kandi hashize amezi arenga abiri binjiye mu bikorwa bigamije gufasha abaturage mu iterambere, yizeza ko bizanakomeza kugira ngo abaturage barushe gutekana no kumererwa neza muri rusange.


Yagize ati “Ndabashimira ukuntu mukomeje kwitanga mu bikorwa by’iterambere tumaze amezi abiri turimo kuko hari abaturage bakomeje kudushimira kuko hari abo bimaze guhindurira ubuzima kandi bizakomeza kuko abaturage bakomeje kubyishimira’’.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yashimiye abagize urwego rwa Dasso, avuga ko ibiti byatewe bizakumira isuri n’ibyago byaterwa n’uko umugezi wa Sebeya utabungabunzwe.


Ati “Hariya hantu hagaragaraga nk’ubutayu kuburyo hashoboraga guteza isuri bigateza n’ibibazo byajyaga biterwa nuko inkengero z’umugezi wa Sebeya zitabungabunzwe neza. Byashimishije abaturage n’inzego zose z’umurenge. Byakomeje gushimangira imikoranire myiza hagati y’abaturage n’urwego rwa Dasso’’


Abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Rubavu bamaze amezi abiri mu bikorwa by’iterambere mu mirenge itandukanye igize akarere aho nko mu murenge wa Nyundo bubakiye inzu umuturage utishoboye.


Ibi bikorwa biteganijwe ko bizasorezwa mu murenge wa Mudende aho imiryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka izahabwa ibiribwa n’udupfukamunwa two kwirinda Covid-19.

Back