ABAKOZI B'AKARERE KA RUBAVU BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMURIMO
Kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umurimo aho wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti “Ihangwa ry’umurimo, Intego dusangiye” aho Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper yifatanyije n’abakozi bose b’Akarere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
Mu kwizihiza uyu munsi habaye imikino itandukanye yahuje Abakozi b’Akarere, Imirenge n’Utugari mu rwego rwo gusabana no kwifurizanya uyu munsi. Umuyobozi w’Akarere MULINDWA Prosper n’abagize Komite nyobozi bifatanyije n’abakozi mu kwizihiza no kwifurizanya uyu munsi. Umuyobozi w’Akarere yatanze ubutumwa butandukanye bujyanye no gukunda umurimo no kuwunoza, aho yagize ati “ Ndabashimira ko mu bikorwa bitandukanye Akarere kageraho muba mubifitemo uruhare rukomeye cyane cyane imbaraga mukoresha mu kwesa imihigo tuba twarahize, ariko ndabasaba ko mwakomeza uwo murava wo gukunda umurimo ndetse mukarushaho kuwunoza.”
Umuyobozi w’Akarere kandi yakomeje Ashima ababaye indashyikirwa kurusha abandi aho hahembwe ababaye indashyikirwa mu mirenge yose n'amashami akorera mu Karere bahabwa icyemezo cy'ishimwe, hanahembwa uwabaye indashyikirwa mu Karere kose ariwe NTIRENGANYA Anastase Umukozi ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi no guteza imbere umurimo mu Murenge wa Nyamyumba.
Yongeye gushimira by’umwihariko uko abakozi bitwaye n’uruhare bagize mu bihe byashize, ubwo Akarere ka Rubavu karasarwagaho na FDLR na RDC ko abakozi b’Akarere batigeze biganda mu gufasha abarashweho, abakomeretse, gushyingura abitabye Imana no gufatanya mu kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu mu bihe bitandukanye.
Yasabye abakozi bakiri bato gukora akazi neza bakazagera mu gihe cy’izabukuru bafite umutima wo gukunda Igihugu, gukunda akazi kuko ari isoko y’imibereho myiza mu buzima bwabo.