Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe Imirenge basabwe gufanya n’abo basanze

Nyuma y'uko bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bahinduriwe ifasi bayoboraga,Ubuyobozi bw'Akarere buri kumwe n’inzego z’umutekano bwayoboye ibikorwa byo guhererekanya ububasha muri iyi Mirenge ya Gisenyi, Nyamyumba, Rugerero, Kanzenze, Nyakiliba, Cyanzarwe babasaba gufatanyiriza hamwe n’aho basanze.

Ubwo Umuyobozi w’Akarere yabyoboraga iki giukorwa mu Murenge wa Nyamyumba cyitabiriwe n’Abakozi b’Akarere bakorera muri uyu Murenge ndetse n’abayobozi bahagarariye abandi ku nzego zitandukanye bibukijwe ko ubufatanye aribwo bugeza ku ntsiunzi.

Yagize ati: ‘’Icyo tubasaba ni uko ugishyira imbaraga mu gukorera hamwe  nk’ikipe mu kwesa Imihigo ,ubungabunga umutekano ,gukomeza kwegera abaturage , tukabumva kandi bagakemurirwa ibibazo ndetse bagasobanurirwa Gahunda za Leta kugira ngo barusheho kuzigira izabo’’

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bimuwe harimo UWIMANA Vedaste wavuye Gisenyi ajya Cyanzarwe, KAZENDEBE Hertier wavuye Cyanzarwe ajya Nyamyumba, TUYISHIME Jean Bosco wabuye Nyakiliba ajya Gisenyi, Murenzi Augustin wavuye Nyamyumba ajya Rugerero, NYIRANSENGIYUMVA Monique wavuye Kanzenze akajya Nyakiliba na NKURUNZIZA Faustin wavuye Rugerero ajya Kanzenze.

Back