ABANYARWANDA BARI BARAFASHWE BUGWATE NA FDLR BAGARUTSE MU GIHUGU CYABO BAHABWA IKAZE - INTANGIRIRO YO GUSUBIRA MU BUZMA BUSANZWE
Guhera ku itariki ya 13 Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 360 b’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside Yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ubu bakaba bihishe mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage baje mu Karere ka Rubavu, bayobowe n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR) ubafashije gutuma bagaruka mu gihugu cyabo mu mutekano usesuye.
Aba banyarwanda, nyuma yo guhabwa ubutumwa bw'ikaze n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper bahise bimurirwa mu nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho bazahabwa icumbi ry’igihe gito n’ubufasha butandukanye buzabafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe no gusubira mu miryango yabo. Ubu ni urugendo rw’icyizere rugaragaza umuhate w’Ubuyobozi bw’u Rwanda mu gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga, cyane cyane abahuye n’ingaruka z’umutekano muke bakagirwa ingwate za FDLR.
Kuwa 19 Gicurasi 2025 hakomeje ibikorwa byo kwakira itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’abantu 796 baturutse muri RDC. Aba baturage bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wabahumurije abizeza ko baje mu gihugu kibakunda kandi kibaha agaciro. Yabasabye kwitabira gahunda za Leta zirimo uburezi bufite ireme, ubuvuzi, n’ibikorwaremezo, kugira ngo bahitemo inzira zibubakira ubuzima bwabo. Yagize ati “Muje mu gihugu cyubahiriza amategeko, aho nta karengane muzahabwa. Muje mu gihugu gikunda abaturage, aho n’uwabuze ashakishwa kugeza abonetse kuko afite agaciro. Uwahanwa aragororwa ariko agasubira muri sosiyete agafatanya n’abandi mu iterambere.”
Mu kwakira icyiciro cya gatatu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yakiriye itsinda rya gatatu rigizwe n’Abanyarwanda 642 bari bamaze igihe bafungiwe muri Congo Kinshasa bakorerwa uburiganya n’umutwe wa FDLR, babeshywa ko bazafata ubutegetsi mu Rwanda. Aba baturage bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije yabakiriye abagezaho ubutumwa bw’urukundo bubaha ikaze mu rwababyaye.
Yagize ati “Iyo muhageze, kimwe n’abababanjirije, tubaha ubutumwa bwo kubahumuriza, tukababwira ngo nimwishime, mwagarutse mu rugo. Igihugu kirabakeneye kuko muri abana bacyo, murakomeye, kandi bamwe muri mwe igihugu cyari kitazi aho muri. Wenda hari ibyo mwumvise bibabeshyera, ariko mbijeje ko umuntu wese ugaruka mu gihugu ahabwa umutekano usesuye ijana ku ijana. Si imbabazi aba ahawe, ni uburenganzira bwe bwo kubaho mu gihugu cye mu mahoro.”
Yakomeje asobanura ko nta muntu ugiye gufungwa, ahubwo buri wese azajyanwa ahantu ho kubakira neza, agahabwa ubufasha bukenewe, ubuvuzi, ndetse n’amahirwe yo kongera guhura n’imiryango yabo mu buzima bwiza. Yunzemo ko abantu batavuye mu gihugu bahunga, ahubwo bari batari bafite ibyangombwa, ariko ubu bazahabwa ibyangombwa byemewe kugira ngo bazabashe kugenda mu nzira zemewe nta nkomyi.
Iki gikorwa cyo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bavuye mu mahanga ushimangira icyizere n’urukundo rw’igihugu ku bana bacyo bose, ugaragaza ko nta muntu uzasigara inyuma mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rurangwa no gusabana no kwiyubaka mu mahoro no mu bwisanzure.
Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu mateka y’u Rwanda, kigaragaza ko nta kizabuza Abanyarwanda bose kugira amahirwe yo kwiyubaka no gutera imbere, aho bari hose. Iki ni icyizere gishya, giturutse mu mutima w’igihugu, kibafasha gusubira mu buzima busanzwe, bibarinda ubwoba n’igitugu, kandi kibaha icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza heza.