ABAREZI BASABWA KUBA UMUSEMBURO UTERA ABANA GUKUNDA ISHURI
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rw’Akarere wizihijwe kuri uyu wa 14/6/2024 mu murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, ku nsanganyamatsiko igira iti: Uburezi kuri bose, igihe ni iki.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu ISHIMWE Pacifique, yashimangiye uruhare rw’ababyeyi, abarezi n’abafatanyabikorwa mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda, ko ari urufunguzo rumwinjiza muri ejo hazaza h’inzozi ze ndetse n’iz’Igihugu ku bana bacyo, bagakundisha umwana ishuri kandi bakamenya mbere icyatuma umwana yanga ishuri kugira ngo cyirindwe kitari cyagerwaho. Yibukije abarezi ko inshingano zabo zisumba kure izo kwigisha, kuko hiyongeraho gutanga uburere buboneye, bityo guta ishuri bikaba kirazira.

Yasabye buri wese kwamagana impamvu zose zatuma umwana atiga, kuko ari ihohoterwa aba akorerwa, bityo asaba ubibonye wese kujya atanga amakuru ku buyobozi bumwegereye, cyangwa agahamagara numero itishyurwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera umwana ariyo 711.
Ababyeyi basabwe kujyana abana mu ishuri, kuko umwana adakwiye kuba hanze y’ishuri. Basabwe gufata iyambere mu guharanira ko umwana yiga ubuzira gusiba no guta ishuri, bacungira bugufi imbogamizi iyo ariyo yose yamubuza uburenganzira bwe bw’ibanze bwo kwiga. Inshingano z’umubyeyi kandi zigaruka kumuha ibikoresho byose byamufasha kwiga, bakamenya ko aribo bakwiye mbere nambere kwihutira gutanga uburere budahutaza buhereye mu muryango, kuko bufasha umwana kwiga neza, bibuka ko aribo barezi bambere b’umwana, bakagira uruhare mu burezi bw’abana bafatanyije n’ababarera. Buri mubyeyi yasabwe kutarebererera umwana uva mu ishuri, ahubwo akamucyaha, cyangwa se akamushyikiriza ababishinzwe, kuko byose bikorwa mu bufatanye bw’umuryango nyarwanda mugari mu kurera umwana w’Igihugu. Ntagaheranwe rero n’ibibazo byamuvutsa amahirwe yo kwiga kandi ubirebera nk’umunyagihugu. Umuyobozi kandi yagarutse ku bana bafite ubumuga, asaba ababyeyi kubafata nk’abandi, kuko kubura urugingo si ukubura ubushobozi, bafite byinshi bashoboye kandi biragaragara.
Abana kandi barashimira ababyeyi, abarezi, inshuti na Leta y'Urwanda yatanze umutekano bakiga neza. Barashimira ibyagezweho, bashimira abafatanyabikorwa batandukanye babunganira mu burezi bwabo.

Mu izina ry'abafatanyabikorwa, Uhagarariye umuryango Right to Play yavuze ko kwizihiza uyu munsi, atari ugusubiramo ibibazo umwana w' Umunyafurika yagize, ahubwo ni ukureba ibyagezweho byiza, bagashyira hamwe imbaraga kugira ngo bakomeze kuvanaho inzitizi zikibuza umwana w'Umunyafurika kwiga neza, agahabwa uburezi bufite ireme. Yashishikarije abana kwiga neza, babikunze kandi bashyizeho imbaraga, kuko ejo heza habo hari mu kwiga.

Umunsi waranzwe n’imikino n’imbyino z’abanyeshuri ku mashuri atandukanye, hose bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bakora mu myigire yabo. Ibirori byasojwe no guhemba abanyeshuri bahize abandi mu ikoranabuhanga, aho buri munyeshuri yahawe mudasobwa.
Ubusanzwe, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika ni kuwa 16/6 buri mwaka, ariko wizihijwe kuri uyu wa 14/6/2024 ku mpamvu z’uko italiki yahuriranye n’ikiruhuko cy’impera z’icyumweru.