Abari basanzwe basora neza bahungabijwe n’imitingito bagobotswe na RRA bacuruzi bangirijwe n’imitingito mu Karere Rubavu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyagobotse abacuruzi 5 bari basanzwe buzuza neza inshingano zabo zo gusora bagahungabanywa n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo aho bahawe buri umwe Miriyoni 5 zo kumufasha kuzahura ibikorwa bye.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 hagobotswe abakoraga ubucuruzi ariko bukaba bwarangiritse mu bihe by’umutingito bakagwa mu gihombo ariko bakaba bari kugerageza kwisuganya.

Nyuma yo guhabwa ubu bufasha, ababuhawe bavuga ko ari igikorwa gishimishije cyane kuko kigiye gutuma bazahura ubucuruzi bwabo bwari bwarahungabanijwe n’iyi mitingito n’ubwo bemeza ko bukiri buke ugereranije n’ibyabo byangiritse.

Bugingo Eudes ufite inzu ikusanyirizwamo ibicuruzwa bitandukanye yagize ati: "Biranshimishije cyane kuba baje kudufasha mu bibazo twahuye nabyo by’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.’’

Agaragagaza ko muri kiriya gihe cy’imitingito ibyangiritse cyane mu bubiko bwe ari ibirahure bigera ku makamyo atandatu bifite agaciro hafi ibihumbi 136$, aya mafaranga akaba agiye kuyifashisha azahura ubucuruzi bwe no mu gusana ibyari byarangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo avuga ko iki gikorwa kije kunganira abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu ariko no kubakangurira muri rusange kwitabira kuzuza inshingano zabo zo gusora neza biyubakira Igihugu kuko abahawe ubufasha ari abari basanzwe basora neza.

Yagize ati: ‘’RRA n’Umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane kuko twese tuzi akamaro k’imisoro n’amahoro. Kuba rero uyu munsi yaje gufasha aba bacuruzi bahoze ari indashyikirwa mu kwishyura neza imisoro biratuma n’abandi bitabira kuyitanga neza kandi ku gihe.’’

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Rugenintwari Pascal, yashimye abasora bo mu Karere ka Rubavu uko bitwaye mu gihe cy’ibiza b’imitingito, byahuriranye n’ibihe bya Covid-19 bisanzwe byarazahaje ubukungu.

Yagize ati" Aba twifatanyije nabo kuri uyu munsi ni bake mu bagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, bari basanzwe batanga umusoro neza ariko muri ibi bihe usanga bibagora, icyo dusaba abacuruzi ni ugukomeza gutanga umusoro neza kuko gusora ntawe byahombeje."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence nawe ashima cyane iki gikorwa cy’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro cyo gufasha mu kuzahura aba bacuruzi koko bigaragara ko iyi mitingito yasize habi agasaba nanone abacuruzi kwitabira kwishyura imisoro n’amahoro neza kandi ku gihe.

Uretse aba bacuruzi 5 bahawe ubufasha na RRA mu Karere ka Rubavu habarurwa ibikorwa byinshi byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo birimo amazu y’abaturage, imihanda, amavuriro ,amashuri n’ibindi kugeza ubu birimo n’ibitaratangira gusanwa.

Back