Abarinzi b'Amahoro bashimiwe umusanzu wabo mu guhashya magendu no kubumbatira umutekano
Mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashingirwaho mu gutegura igenamigambi ry'umwaka wa 2021-2022 hahembwe abarinzi b'amahoro bo mu Murenge wa Busasamana kubera uruhare rukomeye bafite mu gukumira no kurwanya magendu zambuka ziturutse mu Gihugu cy'Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukomeza kubumbatira umutekano bakorana n'inzego z'umutekano mu kurwanya ko hagira uhungabanya ubusigire bw'Igihugu ndetse n'abagituye n'ibyabo.
Ubusanzwe Abarinzi b'Amahoro basangwa mu Mirenge ya Busasamana,Cyanzarwe,Bugeshi na Mudende aho bashyizweho ku ikubitiro kugira ngo barwanye ubujura bw'imyaka bagahembwa nyuma na nyirayo nyuma yo gusarura. Abarinzi b'amahoro kugeza ubu bamaze kwaguka kuko basigaye banakorana n'inzego z'umutekano mu kuwubumbatira ndetse no mu kurwanya magendu.
Mbere yo gushyikiriza Ubuyobozi bwa Koperative ibihembo bagenewe,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana Mvano Nsabimana Etienne yagaragaje ko abarinzi b'amahoro bakomeje gutanga umusanzu ntagereranywa mu kubumbatira umutekano ndetse no kurwanya no guca umuco w'ubujura.
Yagize ati: ''Twifuje ko iki gikorwa twagihuza no gushimira Abarinzi b'Amahoro kubera uruhare rukomeye bakomeje kugira mu kubumbatira umutekano ndetse no mu kurwanya magendu. Urebye ibintu byagiye bifatwa byambukijwe binyuranije n'amategeko ni byinshi ku buryo ubu n'ubutekereje aba azi neza ko ntaho ari bubanyure.''
Yongeraho ko uretse kurinda imyaka y'abahinzi mu mirima,Abarinzi b'amahoro bagira n'uruhare mu gukumira uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w'Igihugu binyuze mu mikoranire n'inzego z'umutekano isobanutse bamaze kubaka.
Guverineri w'Intara y'i burengerazuba Munyantwali Alphonse yibukije abaturage ko ibitekerezo batanze bizashirwa mu bikorwa n'umusanzu ukomoka ku misoro Igihugu cyinjiza asaba buri wese gufatanya n'abarinzi b'Amahoro hakarandurwa magendu.
Yagize ati:''Kugira ngo ibi bitekerezo mwagaragaje bigerweho birasaba ko by'umwihariko mwebwe muturiye umupaka mutanga umusanzu ukomeye wo kurwanya no gukumira magendu. Ntabwo iyi mihanda,amashuri,amavuriro,amazi n'amashanyarazi byagerwaho, twicaye tukareberera abakora ubucuruzi bwa magendu kuko baba banyereza imisoro kandi ari bwo bukungu bw'Igihugu cyacu.''
Asaba Abarinzi b'Amahoro gukomeza gukorana umurava bagirana imikoranire n'inzego z'umutekano kugira ngo hakomeze gukumirwa icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya kuko ari wo shingiro ry'ibimaze kugerwaho ndetse n'ibiteganijwe.
Umurenge wa Busasamana ubarurwamo Abarinzi b'Amahoro 447 bakaba barahawe ibihembo birimo Icyemezo cy'ishimwe cy'uruhare mu gucunga umutekano no gukumira magendu giherekejwe na Sheki y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100.