Abaturage bibukijwe kubyaza umusaruro amazi y’imvura bagura ibigega bifata amazi
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias ndetse n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’Igihugu cy’amazi n’amashyamba basabye abaturage b’Umurenge wa Nyundo mu kagari ka Mukondo kwitabira kugura ibigega bifata amazi y’imvura ava ku mazu yabo kugira ngo bayabyaze umusaruro mu kwimakaza isuku ndetse no gukumira Ibiza yateza mu gihe yaba adafashwe.
Ibi babibasabye kuri uyu wa 23 Werurwe 2021 ubwo kimwe n'ahandi mu Gihugu mu Karere ka Rubavu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'amazi,amashyamba n'ibidukikije. Muri uyu murenge ahatanzwe inkunga y’ibigega ku baturage batishoboye ndetse no kuri bimwe mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gufata amazi ava ku bisenge ahanatewe ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri.
Nyuma yo gushyikirizwa ibi bigega haba ku bigo by’amashuri ndetse n’abaturage babihawe bagaragaje ko uretse kuba bigiye kubafasha gukumira Ibiza byaterwaga n’amazi yavaga ku mazu yabo ngo aya mazi azanabafasha kurushaho kwimakaza isuku mu mibereho yabo ya buri munsi kuko ubusanzwe muri aka gace hatari hagezwa amazi meza.
Ahereye ku rugero rw’umugezi wa Sebeya, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yagarutse ku byiza by’amazi igihe yaba afashwe neza ndetse n’ibibazo yateza mu gihe yaba atitawe asaba uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutungo Kamere w’amazi.
Yagize ati:’’ Duhereye ku mugezi wa Sebeya twese tuzi uburyo wari warajujubije abawuturiye ariko hamwe n’ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cyawo turimo kwibonera neza ko ugiye kutubera igisubizo haba mu bukerarugendo,gutanga amazi ,kongera urusobe rw’ibinyabuzima,gutanga umucanga wifashishwa mu bwubatsi n’ibindi bidufitiye akamaro. Ni ngombwa ko rero buri wese azamura uruhare rwe mu kwita ku mazi ruzamuka.’’
Yagaragarije kandi abaturage ko ibigega biteganijwe gutangwa bitagera kuri buri wese basaba abafite ubushobozi kwigurira ibigega kugira ngo bafate amazi ava ku mazu yabo bayabyaze umusaruro bimakaza isuku ndetse banakumire isuri.
Ibigega byatanzwe harimo ibya meterokibe 2,4 n’ibifite 10 aho 120 byahawe ingo zitishoboye ndetse n’ibigega 18 byahawe Ibigo by'amashuri 3 byo mu Mirenge ya Kanama na Nyundo birimo 7 byahawe GS Mukondo, 5 byahawe EP Nyarushyamba ndetse na 6 byahawe EP Karambo.