Abatuye bugeshi basabwe kubyaza umusaruro ibigega bahawe ndetse bakabisigasira
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi baturiye Pariki y’Ibirunga basabwe kubyaza umusaruro ibigega bahawe haba mu gufata amazi ava ku mazu yabo harwanywa isuri ndetse no mu gukomeza kwimakaza isuku kuko ari yo soko y’ubuzima.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nyuma yo kwakira ibigega 222 byo kubungabunga amazi no kwerekwa uruzitiro ruzengurutse pariki rubuza inyamanswa kwinjira mu baturage hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sekadari Boniface, umwe mu bahawe ikigega cyo kubika amazi, yavuze ko basubijwe kuko hari ibibazo bahuraga nabyo bagiye gushaka amazi mu ishyamba ry’Ibirunga.
Ati “Twajyaga muri Pariki y’Ibirunga gushaka amazi mu masoko ahaba twihishe hano dutuye nubwo imvura yagwaga yatwaraga ubutaka bwacu ikabujyana muri Congo. Turashima leta yatubaye hafi natwe tuzajya dutanga umusanzu ku buryo tuzajya twisanira ibizajya byangirika kuri aya mavomo.”
Twagirayezu Cyprien yavuze ko bari babangamiwe n’amazi atwara ubutaka asaba ko bakomeza no kubaba hafi mu buzima busanzwe.
Ati “Hano kubera ko duturiye ishyamba ry’Ibirunga hahora imvura, iragwa igatwara ubutaka bwacu bukigira muri Congo, ubu tubonye mazi meza kuko n’ubundi asanzwe ntayo tugira ubu abaturage barimo kumva ibyiza byo kugira amazi ndabasaba ko mwakomeza kutuba hafi mu buzima busanzwe kuko tuzakomeza kubakenera.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga Water For Virunga mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gertjan Leereveld, yabwiye abaturage baturiye pariki ko ibikorwa birimo gukorwa ari ukubafasha kubana na pariki neza no guca amakimbirane.
Ati “Turimo kubaka urukuta rw’amashanyarazi ruzengurutse Pariki y’Ibirunga ku ruhande rwa Congo kugira ngo abaturage batazajya bayivogera no gukumira inyamaswa kuza mu baturage.”
“Turimo gukorana n’abahinzi mu kongera umusaruro, muhawe n’ibigega bibika amazi mu kurwanya isuri yajyanaga ubutaka byose ni ukurinda pariki no guca amakimbirane kuko idufitiye akamaro haba mu Rwanda no muri Congo kuko ibikorwa byose bikorwa ku mpande zombi.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias, yabwiye abaturage ko bagomba gufata neza ibigega bahawe mu gihe batarabona amazi meza agiye kubageraho.
Ati “Amazi ni ubuzima mureke duhuze imbaraga turebe uko twakongera ibigega kuko hano isuri itembana ubutaka kandi ni wo mutungo kamere dufite hano. Ndabasaba kubungabunga ibi bigega mu gihe hagiye kubakwa umuyoboro w’amazi wa Virunga Belt uzanyura Musanze, Nyabihu na Rubavu, ntimuzasubire inyuma ahubwo muzasigasire ibyo mwahawe.”
Muri iki gikorwa utugari twa Bushengo, Nsherima na Hehu two mu Murenge wa Bugeshi uturiye ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi twashyikirijwe ibigega 222 bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imvura idasanzwe ihoraho iturutse mu birunga igatwara ubutaka bwabo.