Abatuye mu Mirenge ikora ku Mupaka w'u Rwanda na DRC bibukijwe kutambukira mu nzira zitemewe

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francois ari kumwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ndetse n'Ubuyobozi bw'inzego z'Umutekano bibukije abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Rubavu kwirinda kwambuka umupaka bakoresha imipaka itemewe mu majoro ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Ruhamyambuga Olivier yeretse abaturage amahirwe menshi yo kwiteza imbere bafite

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Ruhamyambuga Olivier yibukije aba baturage ko bafite amahirwe yo kuba bafite ubutaka bwera ibihingwa bitandukanye bakwiye kubyaza umusaruro aho kwishora mu ikoreshwa ry'imipaka itemewe mu majoro biba byatuma bitiranywa n'umwanzi bakahasiga ubuzima.

Yagize ati: "Urebye ibyo mweza bimanuka aha ngaha bigana mu mujyi wa Rubavu ndetse no ku isoko rya Goma wakwibaza icyo abishora muri uyu mupaka baba bashaka. Hari byinshi mwakora mukiteza imbere aho kujya muri biriya bikorwa bishyira ubuzima bwanyu mu kaga kuko inzira mucamo ari nazo umwanzi ahora ashaka gukoresha aje guhungabanya umutekano."

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba General Alexis Kagame asaba abaturage kwirinda izi nzira zitemewe

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba General Alexis Kagame yibukije abaturage ko gukoresha inzira zitemewe byongeye mu masaha ya nijoro wikoreye magendu ari ukwishyira mu kaga ko kwitiranywa n'umwanzi.

Yagize ati: Ni kenshi tubasaba gukoresha imipaka yemewe kugira ngo hirindwe ibibazo ariko ikibabaje ni uko tubona mutabyumva kandi ari mu nyungu zanyu. Mwasabye kwegerezwa undi mupaka nabyo biri mu nzira mwakwihangana mukaba mukoresha ihari yemewe."

Yongeraho ko harimo kuganirwa ku buryo bakongera kwemererwa gukoresha Jeton kugira ngo kwambuka byongere korohera abaturage akabasaba ariko hagati aho kutishora mu mupaka mu majoro by'umwihariko.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yihanangirije abashora urubyiruko muri magendu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yihanangirije abashora urubyiruko mu ikoreshwa ry’imipaka itemewe rwambutsa magendu mu masaha ya nijoro arwibutsa ko hari amahirwe menshi yo kwiteza imbere Igihugu cyarushyiriyeho rudakwiye kwishora mu bikorwa byatuma rubura ubuzima.

Yagize ati: ‘’ Icyamaze kugaragara ni uko usanga urubyiruko rwacu ari rwo rushorwa mu kwikorera izo magendu muba mugiye gushaka hakurya aha kandi rukabishorwamo n’abantu bakuru baruhemba udufaranga tw’intica ntikize. Twihanangirije aba bantu ndetse tunasaba ko ababafiteho amakuru batwegera bakayaduha kugira ngo bakurikiranwe. Igihugu cyacu cyashyiriyeho urubyiruko uburyo bwo gukora rukiteza imbere buhagije ku buryo rudakwiye kwishora mu bikorwa bishyira ubuzima bwarwo mu kaga.’’

Yizeza ubuvugizi mu gushakira inkunga imishinga y’iterambere yafasha abatuye muri iyi Mirenge ya Busasamana,Cyanzarwe na Rubavu kugira ngo babone ibindi bintu byo gukora biteza imbere bafashwe guca ukubiri n’ibi bikorwa bya magendu.

Abayobozi batandukanye basabye abaturage kwirinda ikoreshwa ry'imipaka itazwi n'ubucuruzi bwa magendu

Ni kenshi abatuye mu Mirenge y’Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka bakomeza gusabwa kwirinda ikoreshwa ry’imipaka itemewe ndetse n’ubucuruzi bwa magendu kubera inyungu z’umutekano wabo n’uw’Igihugu muri rusange.

Back