Akarere ka Rubavu kabonye Perezida w’Inama Njyanama mushya

Nyirurugo Come de Gaule wari usanzwe ari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu niwe watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu asimbuye Dushimirimana Lambert watorewe kuba Umusenateri aho nawe yasimbuwe na Nizeyimana Patrick ku mwanya wa Visi Perzida w’Inama Njyanama naho Umunyamabanga akomeza kuba Muruta Berthilde.

Mbere y’aya matora kandi habanje kwakirwa indahiro ya Niyomugabo Jean de Dieu watorewe kuba umujyana rusange uhagarariye umurenge wa Rugerero.

Amaze gutorwa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yijeje Abajyanama b’Akarere ,Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’izindi nzego zitandukanye gukomeza gukorana neza hashyirwa ku isonga umuturage haharanirwa kwihutisha iterambere n’imibereho myiza bye.

Back