Akarere kaguze imodoka ije gufasha mu kurushaho kunoza services zihabwa abaturage

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kunoza Services zitandukanye bahabwa zirimo iz'imiturire ndetse no gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza muri iki gihe duhanganye na COVID_19,Akarere kaguze imodoka ifite agaciro k'asaga miliyoni 58 zavuye mu misoro yakusanijwe mu Karere ije kunganira iyo kari gasanganywe.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi N Hubert yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser izabafasha kwgera abaturage ndetse no mu gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa  ry’ingamba zo kwirinda COVID-19 ahazanagabanuka amafaranga yakoreshwaga mu gukodesha.

Ati "Iki ni igikorwa cy’agaciro kuko iyi modoka igiye kudufasha mu guha abaturage serivise nziza mu kugenzura uko ingamba zo kurwanya COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Byadutwaraga amafaranga menshi gukodesha imodoka zitandukanye cyangwa se gushaka iz’abafatanyabikorwa rimwe na rimwe nazo ntiziboneke.’’

Yakomeje avuga ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 58Frw zavuye mu misoro akarere kinjije kandi ko umwaka utaha bazakora ikindi gikorwa kivuye mu misoro ya miliyari 3,2 Frw bateganya kwinjiza.

Iyi modoka bitewe n’imiterere yayo, ngo izafasha abayobozi b’Akarere ka Rubavu kugera mu bice by’imisozi miremire, bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Uretse iyi modoka Akarere kaguze no muri 2019 Akarere nabwo kakoze mu misoro kinjije kagurira imbagukiragutabara Ibitaro bya Gisenyi.

Back