Akarere kashimiye Abafatanyabikorwa kabasaba n’uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza.

Mu biganiro byahuje Akarere n'Abafatanyabikorwa bako hashimiwe ibikorwa bitandukanye by’Abafatanyabikorwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage basabwa no kugira uruhare rufatika mu gukemura byihuse ibibazo bikibangamiye imibere myiza y’abaturage.

Umuyobozi w'Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier asaba Abafatanyabikorwa gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'Abaturage

Muri iyi nama,Umuyobozi w'Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yavuze ko Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu hari byinshi byo kubashimira ariko ko nanone hakenewe uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho myiza.

Yagize ati:’’Ibyo nk’Akarere ka Rubavu twashimira abafatanyabikorwa ni byinshi. Gusa kuri iyi nshuro turabasaba kugira uruhare no mu gukemura ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho myiza y’Abaturage bacu kandi twagaragaje ko ubushobozi bwo kubigeraho tubufite.’’

Agaragaza ko n’ubwo buri wese asanzwe afite ibikorwa yateganije bitabuza ko agira ibyo agenera ibikorwa byo gukemura ibi bibazo birimo kubakira abadafite amacumbi no gusanira abafite atameze neza, kububakira ubwiherero no kububasanira ndetse no gufasha imiryango ikirarana n’amatungo.

Abafatanyabikorwa bagaragarijwe ibimaze gukemurwa ndetse n'ibisigaye kugira ngo bamenye aho bahera

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza no kurengera abatishoboye mu Karere ka Rubavu Hagenimana Epimake yagaragarije abatibiriye ibi biganiro ibikorwa bimaze gukorwa kuva gahunda yo kurengera abatishoboye yatangizwa muri 2017 birimo amazu yubatswe n’ayasanwe,ubwiherero bwubatswe ndetse n’ubwasanwe hamwe n’imiryango yafashijwe gutandukana no kurarana n’amatungo ariko ko hari byinsi bikeneye ubufatanye kugira ngo nabyo bikemurwe.

Yagize ati: ‘’Kuva gahunda yo gukemura abibazo by’abaturage yatangizwa muri 2017 Akarere ka Rubavu kamaze kubakira imiryango itagiraga amacumbi 625 yamaze kuyubakirwa,hubakiwe ubwiherero imiryango 3750 n’ibindi bitandukanye byamaze gukorwa.’’

Agaragaza ko n’ubwo ibi byamaze gukorwa inzira yo kurangiza ibi bibazo bibangamiye imibereho myiza iki ndende kuko mu Karere ka Rubavu hakiri abaturage badafite amacumbi,ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse n’abakirarana n’amatungo bakeneye gufashwa kubivamo.

Abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza byihuse 

Ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa bagaragaza ko bagiye gushyiraho umusanzu wabo mu kubirangiza kugira ngo iterambere ryifuzwa rishingire ku mibereho myiza y’abaturage ahiyemejwe ibigiye gukorwa na buri wese kugira ngo ibi bibazo bikemurwe mu gihe gito gishoboka.

Mu gusoza iki gikorwa, Ubuyobozi Akarere ka Rubavu kubwo kuzirikana ibikorwa byakozwe n’Abafatanyabikorwa mu bihe bitandukanye birimo by’umwihariko mu bukangurambaga bwo guhangana COVID-19 no guhangana n’ingaruka zayo hamwe no mu gihe cy’imitingito yakurikye iruka rya Nyiragongo kashyikirije abafatanyabikorwa batandukanye ibyemezo by’ishimwe.

Umuobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yashyikirije Croix Rouge y'u Rwanda igikombe cy'ishimwe kubera ubufatanye mu guhanga na COVID-19 n'ingaruka zayo hamwe no gufasha abagizweho ingaruka n'iruka rya Nyiragongo n'imitingito yayikurikiye.

FXB yashimiwe uruhare mu guhangana n'imirire mibi

Wellspring yashimiwe uruhare yagize mu guhanga na COVID-19 n'ingaruka zayo

Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ashimira abafatanyabikorwa ibikorwa bitandukanye bakomeje gufatanya n'Akarere

Back