BUGESHI: Hatangirijwe ku mugaragararo icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho myiza, ari kumwe n'Ubuyobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage mu murenge wa Bugeshi, ahatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ku nsanganyamatsiko igira iti: “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA: twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, imirire n’isuku by’umwana, tunamukingiza inkingo zose”

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2023, nibwo mu karere ka Rubavu hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana,  cyayobowe na Madamu Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi CSP Dr. TUGANEYEZU Orest, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe kandi mu ishuri ribanza rya Ecole Primaire Kabumba, ahatanzwe ibinini by’inzoka by’ubwoko bubiri byitwa albendazole ndetse n’ibyitwa praziquantel, kugira ngo bifashe abana mu mikurire yabo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abajyanama b’ubuzima kwita ku bibazo byo kuba hari abakigaragaraho guhisha ko batwite cyane cyane abakobwa baterwa inda bakazihisha kugeza zigaragaye, nyamara amezi ya mbere ari yo y’ingenzi mu buzima bw’umwana; ati “Hari n’ababyeyi baba bakigaragara ko batagira mitiweli kandi batwite, ugasanga bibabuza kujya kwa muganga kandi baba bagomba kujya yo inshuro zagenwe”.

Muri iki cyumweru hazatangwa ubutumwa bw'ingenzi ku kunoza isuku n'isukura mu kurwanya indwara ziterwa n'umwanda nk'inzoka zo mu nda n'izindi z'ibyorezo, kurwanya indwara ziterwa n'umwanda hakubiyemo inzoka zo mu nda n'izindi z'ibyorezo, kwita ku mirire myiza y'umwana mu minsi 1000 ya mbere y'ubuzima bwe, kurwanya imirire mibi no ku gwingira kw'abana, kurwanya ingaruka zo kubura vitamini A, kwitabira ingo mbonezamikurire, gukingiza abana, kwipimisha inda ku mugore utwite, kuboneza urubyaro, kwirinda malariya.

Back