Bugeshi: Imiryango 8 ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi yagabiwe inka
Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) imiryango 8 yari ifite abana bari mu mirire mibi yo mu murenge wa Bugeshi yagiwe Inka, ni mu rwego rwo kwitura gukomoka ku nka iki kigo cyorojwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Imiryango 8 yorojwe inka zihaka isabwa kuzifata neza
Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru, Tariki 17 Ukwakira cyitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois,Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’inzego z’umutekano.
Izi nka zagabiwe Imiryango 8 yo mu murenge wa Bugeshi ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babone amata yo guha abana batandukane n’ibibazo by’imirire mibi ariko no gufasha imiryango yabo kwiteza imbere.
Minisitiri Gatabazi JMV yashabye abaturage kwirinda imipaka itemewe na magendu
Nyuma yo gushyikiriza aba baturage izi nka Minitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasabye kuzifata neza kugira ngo zizororoke kandi zibahe umusaruro ariko kandi nabo bakazabasha kwitura bagenzi babo bakiri mu bukene kugira ngo nabo batere imbere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye abaturage b’Umurenge wa Bugeshi guhagarika no kurwanya kwambuka Umupaka binyuranyije n’Amategeko, no guhangana n’ibikorwa byo kwambutsa magendu n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati:’’Turashima uburyo mwitabira umurimo bigaragazwa n’imyaka imeze neza iri kuri iyi misozi. Turashima kandi uruhare rwanyu mu kwicungira umutekano ariko kandi turabasaba kwirinda gukoresha imipaka itazwi no kugira uruhare mu kwarwanya za magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred yasabye ababyeyi guca ubuzererezi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko kuri ubu biturutse ku nka 20 bahagabiwe na Perezida Kagame bamaze kugira Inka 140 bakaba baratangiye kugenda bitura imiryango itandukanye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere kugira ngo ibonere abana ibyo bakenera byibanze bityo hacike ubuzererezi.
Yagize ati “Turashimira Umukuru w’Igihugu waduhaye inka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140. Twaje kwitura kuko yari yadusabye ko tuzitura. Iki gikorwa kandi kiri mu rwego rwo gufasha iyi miryango kwiteza imbere kugira ngo abana barererwe mu rugo duce ubuzererezi”
Imiryango yorojwe yijeje kuzafata neza inka yahawe zikazayiteza imbere
Mukamana Bernadette wahawe Inka, yavuze ko yari yahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko iza gukubitwa n’inkuba muri Kanama uyu mwaka irapfa yishimira ko shumbushijwe indi nka kandi ihaka.
Uyu mubyeyi yashimiye Perezida Paul Kagame wamushumbije, yongeraho ko inka yahawe agiye kuyitaho ku buryo izabyara na we akoroza bagenzi be.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco gisaba abaturage guhangana n’ikibazo cy’Ubuzererezi, abana bose bagana ishuri, ikindi barinde abana ubuzererezi, ari abajya mu masoko na gare.
Abaturage ba Bugeshi bashimuwe uburyo bitabira umurimo