RUBAVU: Amarushanwa y "UMURENGE Kagame CUP" yitezweho kuzamura Ubukangurambaga kuri Gahunda za Leta

Kimwe n’ahandi mu Gihugu, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2023, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu hatangijwe Amarushanwa ya UMURENGE Kagame CUP akaba yitezweho no kuzamura ubukangurambaga kuri Gahunda zitandukanye za Leta.

Ni umuhango watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza, afatanyije n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, Ingabo na Police bo mu Karere ndetse n’Abaturage. Akaba yatangijwe n’imikono y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’umurenge wa Busasamana ndetse n’ ikipe y’Umurenge wa Cyanzarwe, yaje kurangira Ekipe y’Umurenge wa Busasamana itsinze Umurenge wa Cyanzarwe igitego kimwe kubusa 1-0 ku bagabo.

Mu butumwa butandukanye, bwatanzwe n’abayobozi hagarutswe ku gushimira abagira uruhre mu itegurwa ry’aya marushanwa ndetse n’umwanya wo guhuriza hamwe abaturage bagahabwa umwanya wo kwidagadura, ariko kandi bibutswa kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage muri rusange.

Munyanziza Gervais Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo akaba n’umwe mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango, yibukije ko aya marushanwa n’ubwo yari amaze igihe ataba kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid 19, aje ari igisubizo ku rubyiruko kuko abafata umwanya bidagadura ariko kandi bagahabwamo ubutumwa butandukanye banishimira ibyagezweho muri gahunda y’imiyoborere myiza ifabasha kuzamura Impano zabo.

Yagize ati “Zimwe mu ntego z ’Umurenge Kagame Cup ni uguha amahirwe abanyarwanda yo guhura bagasabana binyuze mu mikono ibahuza ndetse bamwe muri bo bakabona amahirwe yo gutoranywa n’ama Ekipe akomeye kubera Impano zabo berekanye, kugeza ubu umwana uhagarariye abandi mu mukino w’Amagare ku rwego rw’igihugu yavuye muri aya marushanwa ya Kagame Cup.”

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imbereho myiza y'Abaturage akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Ubwo yatangizaga aya marushanwa, yagarutse ku ntego zihariye z'aya marushanwa n'uburyo yateguwe mu rwego rwo gushimangira no guteza imbere amahame y' Imiyoborere myiza ndetse no gutanga service nk'uwikorera. Nyuma kwibutsa ko abagabo n'abagore bafite uruhare rungana mu kwita ku mikurire y'abana n'uburere bwabo,  yashimiye cyane Minisiteri y’umuco na Siporo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri iri rushanwa, anagaragaza ko  ryitezweho kuzamura ubukangurambaga kuri Gahunda za Leta.

Kuva mu mwaka wa 2019, hari hashize Imyaka irenga itatu aya marushanwa ya Umurenge Kagame Cup adakinwa, ibi bikaba byaratewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19, Ubwo aya marushanwa yaherukaga muri uwo mwaka, yegukanywe n’ikipe y’umurenge wa Gihango yo mu karere ka Rutsiro itsinze ikipe y’umurenge wa Nyarugenge kuri stade ya Huye.

.

Camarade MUHIRE

PRMCO/RUBAVU

#Amafoto:

Back