CYANZARWE: UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KUTISHORA MU BIKORWA BY’UBUCURUZI BUTEMEWE

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu arasaba abaturage by’umwihariko abo mu murenge wa Cyanzarwe, kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora kubazanira ingorane cyane cyane ibikorwa byo gukora ubucuruzi butemewe ubu buzwi nk’ubucoracora.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa kane tariki 11 Mata 2024, ubwo uyu Muyobozi yasuraga abaturage bo muri uyu murenge mu rwego rwo kubaganiriza kuri gahunda za Leta, no kumugezaho bimwe mubibazo bibangamiye iterambere ryabo.

 

Mu kiganiro yagiranye n’aba baturage, yabasabye kwitondera cyane gukomeza gukora ubucuruzi butemewe bwo gucora bakora bambutsa ibicuruzwa muburyo butemewe, babikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,  kuko uretse no kuba byagira ingaruka ku gihugu, nabo ubwabo bibagiraho ingaruka kandi zigaragara.

Yagize ati: Ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe, nabyo biri mu bikorwa bitera umutekano muke mu gihugu, by’umwihariko mu karere ka Rubavu, kuko aho ibyo bicuruzwa byinjirira, ninaho n’umwanzi yakwinjirira, kandi uko mwambutsa ibyo bicuruzwa munyuze mu buryo butemewe, niko n’umwanzi yakwambutsa ibyahungabanya umutekano, ninayo mpamvu icyo gihe bigoye gutandukanya umwanzi n’umucoracora.

Kuba uyu murenge wa Cyanzarwe uhana imbibi neza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo usanga abaturage benshi bambuka mu buryo butemewe, ariko bakifuza ko muri uyu murenge bashyirirwaho umupaka wemewe bashobora gukoresha mu gihe bavuga ko umupaka muto uzwi nka Petite Bariyeri usanzwe ukoreshwa ubari kure bityo bikabaha urwaho rwo guca inzira za bugufi izi zizwi nka Njia ya Panya.

Abaturage bose babashije kugeza ibibazo bibangamiye imibereho yabo ku Muyobozi w’Akarere, byaba iby’amakimbirane yo mu miryango, gahunda ya Girinka, n’ibindi ibyinshi byashoboye gukemurirwa ahongaho, ibisaba gukorerwa ubugenzuzi nabyo bihabwa umurongo wo kubikemura.

Muri ikigihe turi mubihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kunshuro ya 30, Uyu muyobozi yasabye abaturage b’Umurenge wa Cyanzarwe gukomeza kwibuka no kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside  birinda amagambo mabi yuzuyemo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagasenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu gitekanye.

Back